Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

RDC: Kubufatanye bwa Leta n’abakristo bagiye gusenga Imana ibakize icyorerezo cya Ebola


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 August 2018 saa 10:52'

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yatangaje ko byibazwa ko abantu 33 ari bo bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, iyi ikaba ari yo mpamvu abakristo bo muri iki gihugu bavuga ko bagiye gukora amasengesho bemeza ko azahashya iki cyorezo.

Kuri iki cyumweru, umwe mubapasiteri bakomeye mumujyi wa Kinshasa Pastor Nkurumba Joseph, yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kutajenjekera icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira iki gihugu ngo babirekere Minisiteri y’ubuzima avuga ko ahubwo no gusenga bikwiye guhabwa umwanya ukomeye kuri iki kibazo.

Pastor Nkurumba Joseph yatangaje kandi ko gusenga gusa bidahagaije ko ahubwo amadini n’amatorero akwiye gushishikariza abantu isuku mu rwego rwo kwirinda iki cyago.

Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ubuzima Oly Ilunga Kalenga yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko n’abantu 13 bamaze kwandura Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu.

Dogiteri Ilunga Kalenga yongeyeho ko batatu muri 33 byibazwa ko bamaze guhitanwa na Ebola, ari abo mu iri itsinda ry’abantu 13 bari bazwi ko bamaze kuyandura.

Ku wa gatanu, Dogiteri Peter Salama ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima OMS, yabwiye abanyamakuru ko guhangana na Ebola mu "karere kibasiwe n’intambara" ka Kongo ari imwe mu ngorane zikomeye cyane OMS ihuye nazo.

Ebola yongeye kwaduka muri Kivu y’amajyaruguru hashize icyumweru kimwe OMS n’ubutegetsi bwa Kongo bishimiye ko bashoboye guhagarika indwara ya Ebola yari yadutse mu ntara ya Équateur iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, aho yishe abantu 33.

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje ko cyo kimwe na mbere, "gutanga inkingo ari uburyo bw’ibanze" igiye gukoresha mu guhangana na Ebola.
Iyi ni inshuro ya 10 Ebola igaragaye muri Kongo kuva mu mwaka wa 1976 ubwo yagaragaraga bwa mbere mu majyaruguru y’iki gihugu kikitwa Zaïre.
Ebola ni imwe mu ndwara zitinywa cyane ku isi. Bimwe mu bimenyetso byayo ni ukuva amaraso mu kanwa, mu maso no mu matwi.


Ebola muri RDC iri kwiyongera umunsi ku munsi inahitana bamwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.