Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

RDC: Kiliziya Gatolika yasabye Perezida Tshisekedi kutazakorana na leta yasimbuye

Ubwanditsi , 1 month ago

Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika (Cenco) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye inama Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’abayobozi bashya, ko niba bashaka kwimakaza imiyoborere myiza n’amategeko, birinda gukorana n’ubuyobozi bwari muri Leta icyuye igihe.

Jeune Afurika yanditse ko umuvugizi wa Cenco, Donatien Nshole, yabwiye abanyamakuru ati “Turasaba abayobozi bashya kudakorana n’abayobozi badafite akamaro ba Leta icyuye igihe no gutanga icyizere nyacyo cy’imiyoborere myiza.”

Nshole yavuze ko Kiliziya Gatolika yifuriza Tshisekedi amahirwe kandi izakomeza gushyigikira ibikorwa by’uburezi n’uburere mboneragihugu.

Yasabye Perezida Tshisekedi gukomeza gusigasira umutekano ku mbibi za RDC no mu duce twibasirwa n’inyeshyamba.

Nyuma y’amatora, inama Nkuru y’Abepisikoki yari yavuze ko amajwi n’indorerezi yagaragaje ko Martin Fayulu ariwe wayatsinze.

Perezida Tshisekedi kandi kuwa Gatandatu w’iki cyumweru yatangaje ko mu minsi 10 azaba yarekuye imfungwa zose za politiki.

Mu ijambo rye yavuze ko ashaka gusaba Minisitiri w’ubutabera kurekura imfungwa zose ziri muri gereza kubera ibitekerezo byazo bya politiki.

Tshisekedi yagiye ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka atsinze amatora, asimbura Joseph Kabila, wari ubumazeho imyaka 18.


Umuvugizi wa Cenco, Donatien Nshole, yavuze ko basaba Perezida Tshisekedi kudakorana na leta icyuye igihe ya Kabila


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO