Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

RDC: Bamwe mu bakriso bagiye gusenga amasengesho ashinganisha intsinzi ya Felix Tshisekedi.

Ubwanditsi , 3 months ago

Abahanga mu bya politike bakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko kutavuga rumwe kw’abahiganirwaga umwanya w’umukuru w’igihugu bishobora kuvamo ukutemerwa kw’ibyatangajwe n’akanama gashinzwe amatora (CENI), ibyo rero bikaba byatumye bamwe mu bakristo bashyigikiye Tshisekedi Bahitamo gutegura amasengesho yo gushinganisha intsinzi ye .

Mu gihe abashyigikiye Felix Tshisekedi Chilombo bakomeje kwishimira intsinzi y’uwo munyapolitiki wabarirwaga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, urundi ruhande rw’abo bahiganwaga mu matora rukomeje kugaragaza ko rutemera ibyatangajwe na CENI. Yaba umukandida Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri bose ndetse na kiliziya gatolika yo muri icyo gihugu ntibabikozwa.

Kugeza ubu ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bisa n’ibitihutiye kugira icyo bitangaza ku byatangajwe n’akanama gashinzwe amatora yo muri Congo.

Bwana Delphin Rukumbuzi Ntanyoma, impuguke mu bya politike ikurikiranira hafi ibibera muri Kongo, arimo kwigira impamyabumenyi y’ikirenga muri kaminuza ya Rotterdam mu Buholandi nubwo asanzwe ari umuyoboke w’idini ya gatolika, Yatangaje ko ashyigikiye ibyavuye mumatora ikaba ari nayo mpamvu nawe azifatanya n’abandi winginga Imana ngo Felix Tshisekedi akomeze ayobore Congo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO