Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Radiyo Ubuntu butangaje yasabye urukiko gukomorerwa, RMC iyigirizaho nkana


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 May 2018 saa 07:36'

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi, ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza Radiyo ya gikirisito Ubuntu butangaje/Amazing Grace Radio yarezemo urwego rw’abanyamaku bigenzura (RMC) nyuma yuko iyi radiyo ifunzwe n’urwego ngenzura mikorere (RURA) izizwa ikiganiro cyanenzwe gusebya abagore yanyujijeho.

Nyuma yo kwamburwa uburenganzira bwo gukorera itangazamakuru mu Rwanda, umuyobozi wa Radiyo Ubuntu butangaje Pasitori Gregg Schoof yahise yitabaza inkiko ngo zimurenganure kuko yemeza ko yarenganyijwe na RURA ikamufatira ibyemezo byakagombye kuba byarafashwe n’inkiko.


Umuyobozi wa Radio Amazing Grace Paster Greg SCHOOF ahamya ko bareganijwe n’uwakaberenganuye.

Mu kirego yatanze, yasabaga urukiko gufata icyemezo gitesha agaciro imyanzuro ya RURA maze rugategeka ko Radiyo ifungurwa by’agateganyo mu gihe nta rukiko rurafata umwanzuro wo kuyifunga.

Mu iburana ry’uyu munsi, impande zombi zaburanaga kuri ubwo busabe bwo gufungura Radiyo Ubuntu butangaje by’agateganyo mu gihe urukiko rutarafata icyemezo ntakuka kuri iki kirego.

Umwunganizi mu by’amategeko wunganira ubuyobozi bwa Radiyo Ubuntu butangaje yasabye ko mu gihe urubanza rukiri mu rukiko, Radiyo igomba kongera gufungurwa by’agateganyo igakomeza gahunda zayo nk’uko byari bisanzwe kuko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo gufata icyemezo cyo gufunga radiyo Ubuntu butangaje.

Ngo kuburana uru rubanza Radiyo igifunze byaba ari akarengane kuko baba barimo kuburana urubanza rwamaze gufatwaho icyemezo.


Paster Cleophas Barore umuyobozi wa RMC, asanga iyi radio yaribeshye kuwo yakogombye kurega.

Uwunganira RMC we yavuze ko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kuko RMC ibarizwa mu ifasi y’Akarere ka Gasabo bityo ikaba itagomba kuregwa mu rukiko ruri mu karere ka Nyarugenge.

Yavuze kandi ko abona ubuyobozi bwa Radiyo Ubuntu butangaje bwaribeshye k’uwo bwagombaga kurega kuko ngo bagombaga kurega RURA kuko ari yo yafashe icyemezo cyo gufunga Radiyo Ubuntu butangaje.

RMC ngo nta bwo ari yo yafunze radiyo, bityo rero, RMC yasabye ko urukiko ruca amande Radiyo Ubuntu butangaje angana na Miliyoni eshanu bitewe nuko ubuyobozi bw’iyi radiyo bwashoye RMC mu rubanza rutayireba.

Umwunganizi wa Radiyo Ubuntu butangaje we avuga ko impamvu bareze RMC ari uko ari yo yasabye RURA kuyifatira ibihano, ngo iyo RMC itabisaba ntabwo RURA iba yarafashe kiriya cyemezo.

Radiyo Ubuntu butangaje kandi yagaragarije urukiko ko ibangamiwe nuko ibikoresho byayo byafungiranywe na RURA mu nyubako bakoreragamo kandi bikaba bishobora kwangirika, barasaba gufungurirwa bagakuramo ibikoresho byabo.

Kuwa 22 Gicurasi (kabiri w’icyumweru gitaha) ku isaha ya saa cyenda nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzemeza niba Radiyo Ubuntu butangaje igomba gukomeza gukora by’agateganyo cyangwa niba igomba gukomeza gufungwa mu gihe urubanza rutararangira, na ho urubanza mu mizi ngo ruzaburanishwa mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2018.

Intandaro y’ibi byose ni ikiganiro umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas yatangiye kuri Radiyo Ubuntu butangaje kikanengwa kuba gituka kandi kigatesha agaciro abagore.

Icyo kiganiro cyatumye RMC isaba RURA guha iyi radiyo ibihano birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda cyane cyane abagore, kandi ubuyobozi bw’iyo Radiyo bukayifungira by’agateganyo ku bushake mu gihe cy’amezi atatu.

Nyuma y’ubusabe RMC yagejeje kuri RURA, Kuwa 20 Gashyantare 2018, RURA yasabye iyi radiyo gusaba imbabazi mu ruhame mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; kandi igahita ifunga ibiganiro na gahunda zayo zose mu gihe kingana n’ukwezi ikanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa Ubuyobozi bwa Radiyo Ubuntu butangaje ntibwigeze bwubahiriza ibyo RURA yabusabye ahubwo bwahise bwitabaza inkiko maze RURA ifunga Radiyo Ubuntu butangaje ku ngufu.

Bitewe nuko ubuyobozi bw’iyi radiyo butitwaye neza mu bihano, RURA yaje gufata umwanzuro wo kuyifunga burundu.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.