Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rabagirana Worship Festival, igitaramo kitezweho guhembura benshi no kuzamura impano cyagarutse

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kabiri, mu gitaramo cyitezweho kuzahembura imitima ya benshi no kuzamura impano nshya.

Ni iserukiramuco rizaba mu gitaramo gikomeye kizabera muri Dove Hotel ku wa 10 Ugushyingo 2019.

Iri serukiramuco ritegurwa na Christian Communication, ryatangirijwe muri Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018 aho ryari ryitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abaramyi bakomeye, abakirisitu bo mu madini atandukanye n’abahanzi benshi.

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival avuga Intego yayo ari ukugaragaza abanyempano bashya, gusaba abazifite kugira imbuto zituma zaguka zikungukira benshi no guhuriza hamwe abaramyi.

Yagize ati “Intego ya mbere ni uguhuriza hamwe abahanzi, kuzamura impano aho buri mwaka tugomba kugira impano nshya tuzamura.”

Avuga ko mu gitaramo cya mbere cyakozwe bashoboye kugera ku ntego, ngo kuko abantu bahuriye hamwe baramya mu mwuka umwe,ndetse hanazamurwa impano zinyuranye zirimo iy’uwitwa Nsabimana Gisèle Precious wahigaragarije ndetse akanafashwa kumenyekanisha no kuzamura impano ye.

Muri icyo gitaramo Gisele yanyuze abicyitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Umukozi w’Umuhanga’ n’indi yasubiyemo y’Umunya-Nigeria, Mercy Chinwo yitwa Excess Love iri mu zikunzwe cyane.

Nzahoyankuye avuga ko batangiye imyiteguro y’iki gitaramo kigiye kongera kuba ku nshuro ya Kabiri ku buryo ibitaragenze neza ubwo bayiteguraga ku nshuro ya mbere bizagenda neza.

Yavuze ko bakiri kuganira n’abaririmbyi bazataramira abantu aho mu cyumweru gitaha bazaba bamaze gutangazwa. Ku kijyanye no kwinjira muri iki gitaramo, ahamya ko bazakoresha uko bashoboye borohereze abazacyitabira aho buri wese azinjira bitamugoye.

Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival mu gitaramo cyo kuyitangiza yari yafashijwe

Igitaramo cyo gutangiza Rabagirana Worship Festival umwaka ushize cyitabiriwe n’abantu benshi

Iki gitaramo kizaba ku wa 10 Ugushyingo 2019


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO