Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Rabagirana Worship Festival 2018:Imana ntishaka abahanzi bashaka kugaragaza impano bafite kuruta kwera imbuto


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 September 2018 saa 04:08'

Kigali:Rabagirana Worship Festival, igitaramo kizagararizwamo impano zikomeye ,kinatangirwemo ubutumwa bukomeye kuri ba nyirazo

Rabagirana Worship Festival ni igitaramo gikomeye cyateguwe na Christian Communication ,kikazaba tariki ya 4 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hoteijl

Ni igitaramo kigamije kwibutsa abanyempano ko bidahage kuba ufite impano cyangwa ufite imirimo myinshi ukorera Imana,ahubwo ko ukwiye kongeraho imbuto.Gifite intego iboneka mu Abafilipi 4:17 ”Nyamara burya si impano nshaka ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe”.

Biteganijwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi b’abanyempano batandukanye ndetse n’amatsinda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.Mu kiganiro n’itangazamakuru,Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival yavuze ko ari ihishurirwa rikomeye Imana yabashyize ku mutima batekereza kuri iki gitaramo.Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano zinyuranye ndetse no kumva ibikubiye mu bihangano Imana iba yarashyize ku mutima w’abaririmbyi.

Yashimangiye kandi ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka buri wese akwiye kuyitekerezaho kuko ibumbatiye umutima w’iki gitaramo .Yagize ati:”Abanyempano n’abandi bose bafite icyo bakorera Imana binyuze mu mpano bakwiye gutekereza kuri iyi nsangamatsiko .Imana ntabwo ishaka imirimo myinshi twirirwa tuvuga ko tuyikorera ahubwo ikeneye ko dusa n’ibyo dukora,tuzaba rero turikugendera muri ubwo butumwa nkuko Imana yabudushyize ku mutima”.


Peace Nicodeme Nzahoyankuye uhagarariye Rabagirana Worship Festival

Peace Nicodeme Nzahoyankuye avuga ko iyi Festival izajya iba buri mwaka kandi bizera ko ibyateguwe bizahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kandi nicyo cya mbere kibanjirije ibindi bizaba mu myaka izakurikira.Insanganyamatsiko z’ibi bitaramo zo zizajya zihinduka bitewe n’ubutumwa Imana izajya iha abaritegura uko umwaka utashye.Si kenshi mu Rwanda haba festival zo kuramya no guhimbaza Imana kuko iyi ari iya kabiri nyuma y’iyitwa Himbaza Festival nayo yigeze kuba mu Rwanda.Abahanzi bategerejwe ari benshi muri iki gitaramo bityo bakazajya hanze mu minsi ya vuba.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.