Rabagirana Festival 2019 yahumuye! Simon, Danny na Sam Rwibasira biyongereye ku matsinda akomeye azaririmba
,
1 month ago
Iserukiramuco rya Gikirisitu ryiswe “Rabagirana Worship Festival” rihuriza hamwe abahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kabiri. Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abakunzi b’indirimbo zo kuramya bahurire kuri Dove Hotel ku Gisozi taliki 10 Ugushyingo 2019, aho bazataramirwa n’abahanzi bakomeye ndetse n’amatsinda yigaruriye imitima y’abanyarwanda.
Rabagirana Worship Festival ku nshuro yayo ya kabiri izitabirwa n’abaririmbyi bakomeye barimo; Simon Kabera, Danny Mutabazi ,Sam Rwibasira ndetse n’amatsinda akomeye nka Alarm Ministries, Healing worship team, New Melody choir, Elshadai choir na Kumbaya group.
Iki gitaramo kiri mu bizaba bikomeye mu mwaka wa 2019, kinafite umwihariko w’uko kwinjira azaba ari Ubuntu kuri buri wese uzagirirwa Ubuntu bwo kuhagera.
Iri serukiramuco ritegurwa n’umuryango Christian Communication, ryatangirijwe ku mugaragaro muri Kigali ku wa 4 Ugushyingo 2018 mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Serena Hotel.
Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festivalavuga ko iri serukiramuco ryatangiranye n’intego yo gutanga ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.
Yagize ati “Intego ya mbere ni uguhuriza hamwe abahanzi, kuzamura impano aho buri mwaka tugomba kugira impano nshya tuzamura.”
Nzahoyankuye aherutse kubwira IYOBOKAMANA ko imyiteguro y’iki gitaramo iri kugenda neza kandi ko igeze kure. Yunzemo ko biteze ko kizagenda neza cyane ngo kuko ibitaragenze neza ku gitaramo cya mbere babonye umwanya wo kubikosora.
Nzahoyankuye Peace Nicodème ukuriye Rabagirana Worship Festival mu gitaramo cyo kuyitangiza yari yafashijwe
Igitaramo cyo gutangiza Rabagirana Worship Festival umwaka ushize cyitabiriwe n’abantu benshi
Rabagirana Festival igiye kuba ku nshuro ya 2 izabera kuri Dove Hotel