Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prosper Nkomezi yakoze indirimbo igaragaza uko Imana yihariye mu mbaraga n’imikorere yayo

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umuramyi Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo yise ‘Uruhariye’ igaragaza uburyo Imana yihariye ikandi itameze nk’abantu mu mikorere yayo, imivugire, imbaraga n’ubushobozi bwayo ku buryo uwayizera ntacyo yayiburana.

Uyu muhanzi umaze guhamya ibigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa 9 Mutarama 2020, nibwo yashyizwe ku rukuta rwa YouTube.

Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bruce uri gukora kuri alubumu ya kabiri ya Prosper Nkomezi.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku kugaragaza ko Imana yihariye kandi uko ikora bitandukanye n’abantu.

Ati “Iyi ndirimbo yaje ndimo gutekereza uko Imana ikora gutandukanye n’abantu nsanga irihariye mu mikorere yayo, ibyo ivuga, imbaraga zayo. Hari igihe umuntu acika intege ariko yasenga Imana ikamuha imbaraga ikamusubizamo gukomera.”

Mu ndirimbo ‘Uruhariye’ hari aho Prosper Nkomezi aririmba ko “Uri inkomezi zanjye Yesu, iyo ncitse intege urankomeza.”

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu ya kabiri y’uyu muhanzi nyuma y’iyo yamuritse muri Nyakanga 2019, yitwaga ‘Ubusha Gukora’ yari yitiriwe iyi ndirimbo ye yakunzwe cyane.

Uyu muhanzi atangaza ko umwaka wa 2020, awutangiranye indirimbo nshya nk’ikimenyetso cyo gukora cyane no kuzamura urwego rw’ivugabutumwa abinyujije mu ndirimbo.
Umva hano indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO