Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prosper Nkomezi ,Thatien Titus, Isaie Uzayisenga,bazafasha Claudine Giramahoro mu gitaramo cy’amashimwe

Ubwanditsi , 2 months ago

Claudine Giramahoro ni umuhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza watangiriye uyu murimo mu karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2009 ,akaba ateguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana kubyo yamukoreye.

Amwe mu mazina akomeye mu bahanzi baramya bakanahimbaza Imana akaba azaririmba muri iki gitaramo cyo gushima Imana cyateguwe n’umuhanzi Claudine Giramahoro.

Ni igitaramo giteganijwe kuba ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2019, saa saba z’amanywa, ku itorero Methodiste Libre Kicukiro, kizitabirwa n’abahanzi nka Thatien Titus, Isaie Uzayisenga na Prosper Nkomezi.

Claudine Giramahoro wagiteguye ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yatangiriraga umurimo mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2009.

REBA IKIGANIRO KIBUMBATIYE BYINSHI KURI UYU MUHANZIKAZI AHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV:

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Bene Data,’ ’Iminsi iba myinshi’ n’izindi nyinshi. Uyu muhanzikazi amaze igihe kinini ashyize ahagaragara indirimbo zitandukanye zigamije kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu ageze kure imyiteguro y’igitaramo cyo gushima Imana yatumiyemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Thatien Titus, Uzayisenga Isaie bose bakomoka mu Karere ka Nymasheke ndetse n’umuramyi Prosper Nkomezi ukunzwe cyane muri iyi minsi.

Uretse kandi aba bahanzi, iki gitaramo cyatumiwemo n’amakorari atandukanye arimo Korari Narada, korari Ibyiringiro, Harvests Choir n’izindi.

Aganira na IYOBOKAMANA.COM, Claudine Giramahoro yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushimira Imana ku mirimo n’ibitangaza yakoze ku buzima bwe ariko kandi yanakoreye abantu muri rusange yaba abakunda ibihangano bye n’abandi ku giti cyabo.


Umuhanzikazi Giramahoro Claudine ateguye igitaramao gikomeye cyo gushima Imana

Akomeza avuga ko yiteguye bihagije bityo ko abazitabira bazahembuka bakongera kwibuka no gushimishwa n’ineza y’Imana binyuze mu bihangano by’abahanzi n’amakorari yatumiwe muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kizabera ku itorero Methodiste Libre Kicukiro kwinjira akaba ari Ubuntu kuri buri wese.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO