Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Prophet Sultan yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Bushali

Editorial , 7 January

Umushumba Mukuru wa River of Joy and Hope Ministries, Prophet Sultan Eric, yahishuye ko akunda bikomeye umuhanzi Bushali ugezweho mu njyana izwi nka KinyaTrap ndetse anasaba korali yo mu itorero rye kujya iririmba injyana zikunzwe kuko Imana ikwiye ibigezweho.

Ni ubutumwa yatanze mu materaniro yo ku wa 5 Mutarama 2019 yabereye Cosmos i Nyamirambo aho itorero riri; yibanze ku ntego y’uko abakirisitu bakwiriye gusenga mu kuri no mu mwuka.

Ubwo yari ageze mu mwanya wo kwakira amashimwe ku buhanuzi bwasohoye, Munyemana Eric [Prophet Sultan] yavuze ko akunda umuraperi Bushali ndetse ko azamuha impano.

Yatangiye aririmba ati “Ese ni muebue, ni tuebue?’’ Abari mu iteraniro bahise basekera rimwe. Yateye Hallelujah, akomeza n’indirimbo ya Bushali yitwa ‘‘Kinyatrap’’.

Yakomeje ati ‘‘Umwana w’umwirabura, ….Kinyatrap ku mugongo [akabisubiramo].’’
Ibi yabikoraga anabyina nk’ugerageza kwigana Bushali, akabaza ati ‘‘Hallelujah! Siko babyina?’’ abakirisitu bakamwikiriza banamwenyura.

Prophet Sultan ati ‘‘Abaziranye na we bazamubwire ko hari umuhanuzi umukunda. Amahoro abe kuri Bushali, akomeze kuzamuka, abahanzi bacu bakomeze kuzamuka mu izina rya Yesu. Nta kibazo mfitanye na bo, bataramana neza.’’
Prophet Sultan yasabye Korali Voice of Life yo mu itorero rye kugendana n’ibigezweho no kuririmba injyana zikunzwe.

Ati “Korali musirimuke, murusheho kuba abasirimu, muse neza. Korali yacu yarazamutse. Imana yacu ishaka ibintu bishya. Ishaka ko tuyisenga twambaye amakote agezweho kuko ari Imana ijyana n’ibigezweho. Ni Imana y’abazima n’ibizima.’

Abajije injyana ikunzwe cyane, yasubijwe ko ari Trap. Ati “Niyo ba Cardi B baririmba?’’

Prophet ni umuhanuzi uvuga ko yasigiwe guhanurira amahanga. Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO