Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Postes zitangaje ku munsi wa Pentekote za bamwe mu basitari ba Gospel, mu Rwanda Patient Bizimana agendana n’ibigezweho


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 May 2018 saa 09:55'

Mu buzima busanzwe umuntu yigira ku wateye intambwe imbere ye ku murusha, ni ukuvuga niba ushaka kwiga kuririmba ureba ukurusha, niba ushaka gusobanukirwa neza iby’ubwami bw’Imana ukareba abamenyekanye kurushaho birirwa baca mu bitangazamakuru buri gitondo, saa sita na nimugoroba bavuga iby’ubwami bw’Imana, bakakubwira ibanga.

Ni kuri iyo mpamvu IYOBOKAMANA.COM twifuje kureba bamwe mu bo tureberaho, cyangwa se abasitari mu by’iyobokamana ku isi ngo turebe icyo baba batangaje kubijyanye n’ubwami bw’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi ku mbuga zabo nkoranyambaga. Gusa hano turibanda ku munsi wa Pentekote wizhijwe ku isi yose ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gicurasi 2018, twibanze cyane kuri Instagram kuko niho abasitari muri iyi minsi bari gucisha ibyiyumvo byabo.

Hano mu Rwanda Patient Bizimana ajyana n’ibigezweho kuko we yifurije umunsi mwiza wa Pentekote abakristo muri rusange, naho Gaby Kamnzi we aheruka kuri Instgram umwaka ushize.

Irebere nawe ibyo bamwe mu bo ufana mu Iyobokamana ubaheruka gutangaza !


Patient Bizimana binagaragara ko imbuga nkoranyambaga ze azi igisobanuro cyazo, mu hanzi ba Gospel hano mu Rwanda, yifurije abakristo Pentekote nziza


Gaby Irene Kamanzi, watoranijwe mu bihembo bya Africa Gospel Music and Media Awards, birasa naho gukoresha imbuga nkoranyambaga bimugora, kuko nkubu iyi Post ye mubona kuri Instagram yayishyizeho mu mwaka ushize.


Umuramyi rurangiranwa ku isi, we mu minsi ya Pentekote yishimiraga isabukuru y’imyaka 45, amaze abana n’umufasha we. Uyu muhanzi uri gutegura ibitaramo mu ki hariya mu gihugu cya Isiraheli, yizihije Pentekote anishimira imyaka 45 amaze abana n’umufasha we dore ko bashyingiranywe mu mwaka 1973.


Umuhanzi rurangiranwa muri Afurika, uheruka no mu Rwanda Sinach, we yifataga za mwifatisha( selfie) yifuriza abantu icyumweru cyiza, birasa naho nawe agendana n’igihe nubwo atavuze ibya Pentekote, ubanza ahari muri Nigeriya bitabayo, mwe mwatembereye mwaza kumbwira.

Uyu muhanzi witwa Bahati we ni agatangaza, ngirango ahari mu Rwanda Bahati abakurikirana hafi ibya Gospel baramuzi kuko aherutse mu Rwanda nko mu myaka nk’itatu ishize mu bitaramo bya Groove Award, akaba ari umusitari cyane hariya mu gihugu cya Kenya. We rero aho abera agatangaza ku munsi wa Pentekote yari yashyize kuri instagram akavidewo ku buryo yaherekejwe nka Perezida abaporisi bamugose, abafana baririmba bose bati: " Bahati, bahati,.. ubwo yajyaga muri Concert yari yabereye mu ntara ya Kiambu hariya mu gihugu cya Kenya.


Kirk Franklin umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop na Hip hop Gospel wa hariya muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akaba yaranakunze gutaramira mu bihugu bya hano mu karere nka Uganda na Kenya, we yabwiraga abakristo kutagwa mu moshya ya Satani.

Tugarutse mu Rwanda ho gato rero, ubanza uyu mugabo witwa Aime Uwimana yaribagiwe Password ya Instagram ye kuko nawe post iheruka ni iyo mu kwa mbere ku mwaka wa 2017, muri ya masengesho y’abayobozi aho agira ati: " Tambira jehovaa!’" Rero rwose nyakubahwa Papa Aime Uwimana niba waribagiwe umubare w’ibanga, wegere nka...., nako hari aba IT benshi ariko rwose mu byubahiro byanyu mu duhe amakuru yanyu kuko niko kumenyekana bimera.

Umuramyi rurangiranwa ku isi, Don Moen yishimiraga imyaka 45, amaranye na Laura Lee Szuchna Moen, i Marina kuri Orange Beach.

Imbuga nkoranyambaga ni nziza cyane ku bantu bazwi, cyangwa se bakora ibintu biba bigomba kujya muri rubanda, rero urumva ko kuzikoresha neza ari inyungu ya nyir’ubwite kuko bimufasha kumenyekanisha gahunda ze zose yibereye mu rugo, bityo ba bakunzi yifuza akaba yababona.

CYIZA THEOGENE
Email: cyizatheogene@gmail.com/ 0783712063

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.