Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Polisi yatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri ADEPR

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR hagamijwe gukangurira abakirisito kugenda neza mu muhanda no kwirinda impanuka.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’igihugu muri Nyakanga 2019, hagamijwe gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika kuburyo yaba ugenda n’amaguru n’ugenda n’ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2019 gisoza icyumweru cya 36 muri 52 ubukangurambaga buzamara, Polisi y’u Rwanda yabutangije muri ADEPR.

Muri ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere , SP Sano Nkeramugaba wari kumwe na SP Gasana Junior ushinzwe politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi mu Karere ka Nyarugenge nibo bifatanyije n’abakristo mu gutangiza ubu bukangurambaga.

Ni mu gihe kandi muri ADEPR Paruwasi ya Remera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera watangirijeyo ubu bukangurambaga yavuze ko agendeye ku mubare w’abayoboke n’abagenderera ADEPR, ubwo ubukangurambaga buzagera ku bantu benshi.

Muri rusange ADEPR ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni ebyiri n’igice wongeyeho n’abandi bayigana nk’abashyitsi bagera muri miliyoni enye.

CP Kabera yavuze ko “Imbaraga z’amadini turazizeye abakiristo ni abantu bumva. Niba bashobora gusoma Bibiliya ya paji amagana n’amagana ntabwo bananirwa gufata ibintu bine cyangwa bitanu byatuma ubuzima bwabo bugenda neza.”

Umuvugizi wa ADEPR , Rev Karuranga Ephraim, yavuze ko bari mu bagira abana benshi bakwiye kurindwa impanuka bityo ko ari ubukangurambaga bwiza bagomba kujya banyuza mu nsengero.

Ku wa 12 Mutarama 2020, nibwo ubu bukangurambaga bwatangijwe mu madini. Polisi y’Igihugu ikaba yizeye ko buzatuma impanuka zirushaho kugabanyuka binyuze mu butumwa abanyamadini baha abayoboke bayo uko baje guterana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri ADEPR
Umuvugizi wa ADEPR , Rev Karuranga Ephraim yasabye abakristo kwitwara neza bubahiriza amategeko yo kugenda mu muhanda Muri ADEPR Paruwasi ya Remera niho hatangirijwe ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu

Amafoto:IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO