Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri Bishop Rugagi wigambye kuvura COVID19

Editorial , 1 month ago

Polisi y’u Rwanda yavuze ko abigisha bashaka kuyobya abaturage ku bijyanye n’imyumvire bakwiye kugira ku cyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus ko babihagarika kuko bishobora kurangira bakurikiranywe n’inzego zibishinzwe.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho Umushumba Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent, avuga ko hari abantu amaze kuvura iki cyorezo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibakiriye kimwe aya mashusho ya Bishop Rugagi arimo kuvuga ko avura iyi ndwara ndetse anatanga ingero z’abantu yakijije iki cyorezo akoresheje amazi ashyushye.

Inkuru bifitanye isano:Yahawe inkwenene! Bishop Rugagi wavuze ko avura ‘Coronavirus’ yateje impaka

CP Kabera yabwiye RBA ko ibyakozwe n’uyu mukozi w’Imana bidakwiye ahubwo asabwa kubihagarika kuko ari ugushaka kuyobya abaturage

Yagize ati “Twavuga ko biriya ataribyo, nawe aho ari yareka kuyobya abamwumva cyangwa se n’abo yavuga ko ari abayoboke be, ntabwo aribyo, babyirinde kuko biriya ni ibintu byo kuyobya abaturage.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere bishobora kuba nawe byakuviramo ingaruka ukaba wanahanwa n’amategeko arahari.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu kandi avuga ko “Babyirinde bareke kubiha agaciro, bakore ibyo babwirwa n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano cyane cyane muri iki gihe cyo kwirinda iki cyorezo cyane cyane mu gihe cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.”

Polisi y’igihugu ikomeje gusaba abanyarwanda kubahiriza amabwiriza inashimira abagerageza gufatanya n’inzego zitandukanye mu guhashya icyorezo cya COVID19.

CP Kabera ati “Dukomeje gushimira abakomeje kugira uruhare muri gahunda ya guma mu rugo bakangurira bagenzi babo ndetse banatanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza ariko wongeremo n’icyo tubasaba cyo kwamagana abatangiye kuzana imyemerere nk’iyo ibayobya.”

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 610 699 bacyanduye, cyahitanye 182 270 mu gihe 714 230 bagikize.

Mu Rwanda kuva haboneka umurwayi wa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 153 bamaze gusanganwa Coronavirus muri bo 84 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bwayo bagifite mu mibiri yabo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO