Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Perezida Magufuli yasabye abaturage gufata iminsi basenga Imana ngo ibakize Coronavirus

Editorial , 1 month ago

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yasabye abaturage b’igihugu cye gufata iminsi itatu yo gusenga Imana cyane kugira ngo icyorezo cya Coronavirus gihagarare.

Kuri uyu wa Kane, Perezida Magufuli yongeye gusaba abaturage kwiragiza Imana ngo ibakize icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati “Bavandimwe Banya-Tanzania, bitewe n’uburwayi bwa Coronavirus, ndasaba ko dufata iminsi itatu uhereye kuri uyu wa 17 kugeza ku wa 19 Mata 2020.”

Yakomeje agira ati “Dusabe Imana ishobora byose idukize iki cyorezo. Buri wese asenge n’umutima we wose, Imana iratwumva.”

Kuva Coronavirus yaboneka muri Tanzania, mu bantu 94 bamaze kuyandura, bane barapfuye mu gihe abakize ari 11.

Mu ngamba Tanzania yafashe mu bwirinzi bw’ikwirakwira rya Coronavirus ni uko abantu bose binjira mu gihugu barimo abenegihugu n’abandi baturutse mu bihugu byagaragayemo Coronavirus bashyirwa mu kato k’iminsi 14 kandi bakitunga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO