Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Peace Plan yashyizeho impuruza y’amasengesho yo kwiyiriza ubusa kubera icyorezo cya COVID 19

Editorial , 4 April

Ubuyobozi bw’Umuryango uhuza amadini n’amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda, Peace Plan, wahamagariye abakristo bose kwiyiriza ubusa iminsi itatu bagatakambira Imana ngo itabare Isi yugarijwe n’ibihe by’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Muri aya masengesho agomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata akageza ku wa Mbere tariki 6 Mata 2020, biteganyijwe abakristo bazaba baramya Imana mu Izina rya Yesu Kristo izina riri hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose b’imbaraga zose n’amazina yose.

Mu itangazo Peace Plan Rwanda yasohoye ku wa 30 Werurwe 2020, Umuyobozi wayo ArchBishop Dr Laurent Mbanda yavuze ko “Turashimira mbere nambere Imana ko mu bihe byose yakomeje kutuba hafi no kudutabara mu bihe bigoye. “

Akomeza avuga ko “Abanyarwanda benshi twavuga nk’umwanditsi wa Zaburi ngo; “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri (Zaburi 46;2-3).”

Ubuyobozi bwa Peace Plan kandi bwashimiye guverinoma y’u Rwanda, kubw’ingamba yashyizeho zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 ndetse n’Abayobozi b’igihugu ngo Imana ikomeze kubaha ubwenge n’ubushishozi bukenewe muri iki gihe kidasanzwe .

Bukomeza vuga ko “Turazirikana ubwitange bukomeye bw’abaganga n’abandi batanga service z’ubuvuzi bita ku barwayi ba COVID-19 kandi turabasabira ngo Imana ikomeze kubarinda no kubaha imbaraga zibashoboza gukomeza kuramira ubuzima bwa benshi.”

“Turakangurira muri rusange Abakristo bose bo mu Rwanda by’umwihariko ababarizwa mu matorero ahagarariwe muri The PEACE Plan Rwanda, gufata umwanya no gukomeza gusengera igihugu cyacu muri ibi bihe.”

Uyu muryango wasabye abanyarwanda gukurikiza amabwiriza yose yatanzwe n’inzego za Guverinoma agamije kurwanya no gukumira ikwirakwizwa rya COVID-19 cyane cyane kuguma mu rugo igihe cyose bizasabwa no gukaraba intoki kenshi.

Ikindi kandi basabwe gufata iyambere mugufasha abadafite amikoro, bagezweho n’ingaruka zibi bihe bidasanzwe turimo bakagaburira abashonje bakabaha n’ibindi nkenerwa by’ibanze bakoranye b’inzego zibanze Turashimira amatorero yamaze gufata iyambere mukubikora.

ArchBishop Dr Laurent Mbanda yavuze ko kandi bashyizeho ‘Impuruza y’amasengesho yo kwiyiriza ubusa (Prayer and Fasting) ku rwego rw’igihugu mu gihe cy’iminsi itatu.

Peace Plan Rwanda, ni umuryango udaharanira inyungu ushingiye ku matorero ya Gikristu, watangiye imirimo yawo mu Rwanda mu 2005 biturutse ku gitabo “Ubuzima Bufite Intego” cyanditswe na Pasiteri Rick Warren, nyuma y’uko kigize uruhare mu guhindura imitima y’abatari bake hirya no hino mu Rwanda.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO