Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana yasubitse urugendo yari afite mu Buholande

Editorial , 4 months ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yasubitse igitaramo yari afite mu Mujyi wa Oostburg mu Buholande mu ntangiriro rya Mata 2020.

Muri iyi minsi ibikorwa bihuza abantu benshi birimo ibitaramo, amateraniro n’ibindi bikorwa byabaye bisubitswe hirya no hino ku Isi ku mpamvu z’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Iki gitaramo Patient Bizimana yari guhuriramo n’Umufaransa Bigirimana Fortran, cyari cyateguwe n’Itorero Family Fellowship Ministries Nl.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Patient Bizimana yatangaje ko “Nk’uko Isi ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronaviris [Covid19], iki gitaramo nari mifite na Fortran Bigirimana cyari kuzaba ku wa 4-5 Mata mu Buholande cyasubitswe.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko ibijyanye n’amatariki iki gitaramo kizasubukurirwaho bizatangazwa mu bihe biri imbere.

Patient Bizimana kandi yasohoye itangazo rivuga ko igitaramo cya Easter Celebration cyari kuzaba ku wa 12 Mata 2020, kitakibaye. Bivuze ko abakunzi b’iki gitaramo bazakibona umwaka utaha.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO