Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana na Gahongayire mu bazataramira abazitabira igiterane “Youth Convention 2019”

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuryango wa gikiristo wigisha urubyiruko cyane mu bigo by’amashuri Teens For Christ (TFC) wongeye gutegura igiterane gikomeye kiswe ‘YOUTH CONVENTION’, cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare barimo Patient Bizimana na Aline Gahongayire bazafasha abazacyitabira kwinjira mu mwuka wo kuramya.

Igiterane Youth Convention kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kuri ubu hazagaragara impinduka, kuko kizabera mu ihema rya Camp Kigali Ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019 mu gihe cyari gisanzwe kibera ku ku kigo cy’amashuri cya Gihogwe.

Igiterane cyiswe ‘’Youth Convention 2019’’ cyateguwe na Teens For Christ ku bufatanye n’ibigo by’amashuri yisumbuye TFC yigishamo ijambo ry’Imana kikaba kigamije kwigisha urubyiruko ijambo ry’Imana no kurushishikariza kureka ibishuko rukayoboka inzira nziza.

Iki giterane kizaba gikomeye ugereranyije n’ibyabaye mu myaka yatambutse, cyane ko icy’uyu mwaka cyatumiwemo abaririmbyi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Mu baramyi bazakitabira harimo; Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Healing Worship team n’andi matsinda y’abanyeshuri azagenda afasha abazitabira iki giterane kujya mu mwuka wo kuramya no kwakira Yesu.

Pastor Aminadab Mbanzabugabo Umuyobozi w’umuryango wa TFC ku rwego w’igihugu yavuze ko kwimura ahaberaga iki giterane byatewe n’uko babionaga ahari hasanzwe hashobora kuzaba hato cyane ugereranyije n’abantu biteze.

Yagize ati: “ I Gihogwe ni hatoya dukurikije abazitabira nk’uko tubiteganya, ikindi ni kure, ikindi gutega twabonaga bigoranye, twarishyuzaga kuko twashakiraga abana aho kurara n’ibyo kurya.”

Iki giterane kizatangira kuva i saa saba gisozwe mu masaha y’umugoroba nk’uko byatangajwe n’abari gutegura imigendekere myiza yacyo.

Umunyamakuru akaba umuvugabutumwa Issa Noel Kalinijabo uri mu bahuzabikorwa bari gutegura iki giterane avuga ko ko akenshi umuryango wa Teens For Christ mu bigo by’amashuri babwirizamo akenshi bigisha ijambo ry’Imana ariko kandi banatanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge.

Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa batandukanye nka Felix Mushinzimana, Aminadab Mbanzabugabo ndetse n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Pastor David Anderson. Kwinjira mu giterane bizaba ari ubuntu.

Patient Bizimana na Aline Gahongayire mu bazitabira iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO