Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana na Gahongayire mu ba mbere binjiye mu bukangurambaga bwo kuguma mu ngo

Editorial , 5 days ago

Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana binjiye mu bukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda kuguma mu ngo zabo hubahirizwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Guverinoma y ‘u Rwanda kimwe n’uko biri gukorwa hirya no hino ku Isi, ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Mu mabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard , harimo kuba imipaka yose kuri ubu ifunze mu gihe cy’iminsi 14 [ishobora kongerwa], kuba abaturage bose barasabwe kuguma mu ngo zabo muri icyo gihe ndetse ibindi bikorwa birimo amashuri, insengero, utubari, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi byabaye bifunzwe.

Ishami ry’Umuryango w’Ababimbuye ryita ku buzima [OMS/WHO], rigira abantu inama zitandukanye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Muri zo harimo kuguma mu ngo kugira ngo birinde ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Kuri ubu abahanzi ba ‘Gospel’ mu Rwanda nka bamwe mu bafite imbaga y’abantu babakurikira by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga batangiye kuzikoresha bakangurira abantu kuguma mu ngo zabo.

Uburyo biri gukorwa umuhanzi ari gushyira ifoto ye ku mbuga ze yanditseho ubutumwa bushishikariza abantu kuguma mu ngo zabo ndetse ya foto igaherekezwa n’ubutumwa buhuriweho [Hashtag], bwa #StayHome.

Mu bafashe iya mbere harimo umuhanzi Patient Bizimana ufite abamukurikira kuri Instagram basaga ibihumbi 39.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane yavuze ko “Twirinde turinde n’abacu icyorezo cya Covid19, dusigare mu rugo.”

Patient Bizimana kandi yananyujije ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter.
Mu bandi bafashe iya mbere muri ubu bukangurambaga harimo Aline Gahongayire ukurikirwa n’abasaga ibihumbi 253 kuri Instagram.

Harimo kandi Pastor Isaie Uwihirwe Baho, Stella Manishimwe, Guy Badibanga n’abandi.

Kugeza ubu mu Rwand abagera kuri 40 nibo bamaze kwandura icyorezo cya COVID19 nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 24 Werurwe 2020. Aline Gahongayire arashishikariza abantu kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde COVID 19 Pastor Isaie Uwihirwe Baho arasaba abanyarwanda kutava mu ngo zabo Patient Bizimana ari mu bafashe iya mbere mu kwinjira muri ubu bukangurambaga Umuhanzikazi Gaby Kamanzi nawe yifatanyije n’ibyamamare bagenzi be mu gukangurira abantu kuguma mu ngo zabo Umuhanzikazi Stella Manishimwe uri mu bakunzwe cyane muri ADEPR nawe yinjiye muri ubu bukangurambaga Pastor Isaie Uwihirwe Baho n’umugore we barasaba abantu kuguma mu ngo zabo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO