Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana na Gaby Kamanzi batumiwe mu gitaramo cy’umugoroba wo kuramya Imana

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana na Gaby Kamanzi batumiwe kuririmba mu mugoroba wo kuramya Imana ‘Revival Evening Worship’ uzabera kuri Restoration Church Kimisagara kuya 26 Kamena 2019.

Uyu mugoroba wiswe “Revival Evening Worship” wateguwe hifashishijwe umurongo wa Bibiliya uboneka muri Esie 43:19 hagira hati ‘ngiye gukora ikintu gishya.’

Ni ku nshuro ya mbere uyu mugoroba wo kuramya Imana utegurwa muri uri torero nk’uko abawuteguye babitangaza.

Muri uyu mugaroba w’uburyohe ku bakunda kuramya no guhimbaza Imana uzatangira saa munani z’amanywa ugasozwa saa mbili z’ijoro, ijambo ry’Imana rizigishwa na Pastor Ngenga Emmanuel.

Patient Bizimana aherutse gukora igitaramo "East Celebration Concert 2019" yatumiyemo Alka Mbumba wo muri Congo Kinshasa.

Umuyobozi wa Shekinah Restoration Church Kimisagara, Byamungu Clement, yatangaje ko bashishikariza abantu kuzitabira uyu mugoroba kuko bazatinda imbere y’Imana bayiramya

Yagize ati “Turifuza ko bantu baza tukaramya Imana tugatinda imbere yayo. Nituyiramya n’umutima wacu wose nayo izatugirira neza, izakora ikintu gishya muri twe. Ntabwo ari igitaramo ahubwo n’umugoroba wo kuramya Imana n’imitima iyi menekeye.”

Patient Bizimana na Gaby Kamanzi batumiwe mu gitaramo cy’umugoroba wo kuramya Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO