Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana,Bosco Nshuti ,True Worshipers n’abavugabutumwa bakomeye batumiwe mu giterane cyo gushimangira uburyo Yesu ari muzima

Ubwanditsi , 4 months ago

Guhera tariki ya 19 Ukuboza kugeza tariki ya 23 Ukuboza 2018 ,hazaba igiterane gikomeye kizahuza abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana,Bosco Nshuti,True Worshipers n’abandi batandukanye.

Ni igiterane kandi kizitabirwa n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Apostle Charles Tumwine uzaturuka muri Uganda ndetse na Past Kabagema Clestin umuhsumba mukuru wa True worship Center ari nayo yateguye iki giterane.


Patient Bizimana azitabira iki giterane

Ni igiterane kizabera Kibagabaga ku cyicaro cy’itorero True Worship center Church(salle ya Kiberinka).Mukiganiro n’umushumba Mukuru w’iri torero ryateguye iki giterane,yavuze ko bateguye iki giterane bagamije kubwira abantu ko Yesu ari muzima.Ngo bazaba kandi umwanya wo kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa yesu maze bakihana bakakira Yesu.

Intego y’iki giterane iboneka mu Ibyahishuwe 1:18.Kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba.


Menya byinshi kuri iki giterane

Bosco Nshuti azaririmba muri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO