Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Patient Bizimana agiye kurongora umukobwa uba muri Amerika

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Patient Bizimana wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yamaze gutangaza ko agiye gusezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Karamira Uwera Gentille ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi wasezeranye imbere y’amategeko ndetse anakora imihango ijyanye no gusaba no gukwa muri Kamena 2019, mu birori byabereye I Rubavu.

Amakuru avuga ko Patient n’umukunzi we Uwera uba muri Leta ya Tennessee bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo rwagizwe ibanga ku buryo n’ibirori byo gusaba no gukwa bitegeze bivugwa mu itangazamakuru.

Uyu muhanzi yamaze gutangaza ko uyu mwaka urasiga asezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwera n’ubwo bitatangajwe niba umukunzi we azaza gutura mu Rwanda cyangwa Patient ariwe uzamusanga muri Amerika.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO