Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Nibintije yahishuye ibanga ryo kubonera ubutunzi mu Isi

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

“Ubwenge muri byose nibwo bw’ ingenzi, nuko rero shaka ubwenge ndetse ibyo utunze byose ubishakane ubuhanga. Ubukuze nabwo buzagukuza, n’ubukomeza buzaguhesha icyubahiro.”

Niba ushaka gutera imbere mu Isi , ndagira ngo nkumenere ibanga rikomeye muri aka kanya. “Shyira ijambo ry’ Imana imbere.”

Ushobora kumbwira uti “ Pastor, ibyo nta banga ririmo, narabyumvise kera, ariko niba usobanukirwa icyo bishaka kuvuga, bishobora kuba ihishurirwa kuri wowe.”

Reka nkwereke, Bibiliya ntabwo ari igitabo cy’ inkuru cyangwa igitabo cy’ amateka cyangwa gisanzwe. Ni igitabo kitwereka uko dukwiriye kubaho.

Ni ubwenge bw’ Imana ishobora byose bwanditswe kugira ngo ubashe kubukoresha buri munsi mu bibazo ugenda uhura nabyo.

Imana iravuga iti “Ubwenge ni ikintu cy’ingenzi. Bisobanura ko ari ikintu gifite akamaro kanini. Bisobanura ko ijambo ry’ Imana rikwiriye kubikwa ahantu hakomeye kandi h’ingirakamaro mu mirimo yawe."

Mu myaka makumyabiri irenga , aho natangiye kumenya Imana no kubaha ijambo ryayo, nagiye mbona ukuboko kw’ Imana muri byinshi kandi ikindi ubuzima bwanjye bwagiye buhinduka buri munsi ku buryo butangaje aho ntamenya uko nabivuga.

Nawe nushyira ijambo ry’Imana imbere urajya ubona ibyari ibibazo bihinduka ibisubizo n’ umunezero. Urajya ubona uri gutera imbere buri cyumweru.Urajya wumva bahinduranya amazina yawe buri kwezi, amazina y’ Imigisha gusa.

Ariko ndangize nkugira inama yo kutabanza gutegereza nkuko ubyibwira ngo n’ ubona umwanya.Kuko Satani araba akubona kandi ntabwo uzaba ukibikoze.Tangira aka kanya usomye kino cyigisho.

Imana iguhe umugisha....!

Nibintije Eustache Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com -+14123265034 WhatsApp


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO