Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Musinga Antoine arashinjwa na bamwe mu bakristo ba ADEPR Uganda kuba inyuma y’ibibazo itorero rifite

Ubwanditsi , 1 month ago

Pastor witwa Musinga Antoine ari gushyirwa mu majwi cyane na bamwe mu bakristo b’itorero rya ADEPR ishami rya Uganda ko ariwe uri inyuma y’ibibazo itorero ryabo ririmo aho bamwe bavugako akoresha uburiganya kugirango ajye mubanditseho itorero rya ADEPR muri Uganda bityo akaba ashinjwa kuba umuterankunga w’amahano yose akorerwa muri ADEPR Uganda akaba ngo ari nawe wagambaniye akanafungisha Pasteur SINGIRANKABO Jean de Dieu ubu woherejwe mu Rwanda ateshejwe umugore n’abana!!.

Bamwe baganiriye na IYOBOKAMANA.COM batashatse ko amazina yabo atangazwa batangiye bagira bati:"Mu by’ukuri dufite agahinda gakomeye ku bibazo biri mw’itorero ryacu hano Uganda kandi bikaba biterwa n’abagombye kureberera inyungu z’itorero aho ghushyira imbere inyungu zabo ".

Bakomeje bagira bati:"Hakoreshejwe uburiganya bugamije kwitegurira nk’umutungo bwite Itorero ADEPR Ururembo rwa Uganda,kuko mu gihe cy’imyaka itagera kuri ine (4) gusa status y’Itorero imaze guhinduka inshuro 3 hagamijwe gahunda yo kuryigarurira ngo rihinduke umutungo bwite w’agatsiko Kayobowe na Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije wa ADEPR nubwo mu kiganiro aherutse guha IYOBOKAMANA.COM yamaganye aya makuru ahubwo avugako ibivugwa byose aba ari ibihuha bigamije guharabika itorero ry’Imana no gukura imitima abakristo ".

icyo gihe yagize ati:"ati ”Ibyo ni ibihuha by’abandi baba bashaka guharabika itorero ntabwo ururembo rwa Uganda rwigeze rugurishwa,kandi ntabwo inzu ikorerwamo umurimo w’Imana igurishwa uko izindi zigurishwa kandi itorero ni irya Kristo umuntu uvuga ngo yariguze cyangwa uwarigurisha ngirango inzira byacamo ntishoboka rwose kandi abavuga yuko ryabaye nka Company y’ubucuruzi rwose ibyo ni ibinyoma bidafite aho bihuriye n’ukuri".


Uyu ni Pastor Musinga Antoine bafata nk’umuterankunga w’amahano yose akorerwa muri ADEPR Uganda

Aba bakristo ba ADEPR ishami rya Uganda bakomeje bavugako aka gatsiko gashaka kwigarurira ADEPR Uganda kimirijwe imbere kandi na Pastor Musinga Antoine bafata nk’umuterankunga w’amahano yose akorerwa muri ADEPR Uganda akaba ari nawe wagambaniye akanafungisha Pasteur SINGIRANKABO Jean de Dieu ubu woherejwe mu Rwanda ngo ateshejwe umugore n’abana!!

Kuncuro yanyuma mu kwezi kw’Ugushyingo Taliki ya 28 ngo nibwo imitwe batetse yabahiriye maze Pastor MUSINGA Antoine yinjizwa ku rutonde rwa banyiri Itorero rya ADEPR ishami rya Uganda.

Pastor Musinga ngo mu busanzwe ukora muri UN mu gihugu cya Uganda akaba akoresha amashingi menshi ahembwa mu gufungisha uvuze wese mu barwanashyaka bakunda Itorero.

Ngo mu gihe gishize inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zamutaye muri yombi ngo aza kurekurwa kuko yarembeye mu munyururu arekurwa kugira ngo abone uko ajya kwivuza Nairobi muri Kenya nkuko amakuru twakomeje duhabwa na bamwe mu bakristo ba ADEPR Uganda akomeza abivuga.

Pastor Musinga Antoine we ikimutera gukora ibyo byose, ni ukugira ngo abone uko aba umwe muri banyiri ADEPR Uganda dore ko ngo bayihinduye society y’ubucuruzi buri wese akagiriamo imigabane.

Bati :"Mu by’ukuri Pastor Musinga Antoine nuwo kwitondera kuko uburiganya bwe na nubu ntarabureka bukaba bugiye kumarisha Abanyarwanda b’abizera muri ADEPR uganda badashyigikiye imigambi mibisha ye.

Hari n’umugabo witwa Kabarisa niwe wari ushinzwe iterambere mu rurembo ngo yaramaze iminsi arwariye Mubende yarakize niwe ufite iyo mission Gusa ubirikwisonga ni Pastor ANTOINE MUSINGA kandi ibyo byose abikorera kuri telephone kuko kuva yava mu munyuru ntabwo ajya akandagira kurusengero.

Hari n’umukobwa w’umunyamasengesho n’umuhanuzikazi wari warahungiye mu Rwanda wagarutse atumwe gufatanya na Pastor Antoine Musinga gusenya no guteza umwiryane muri Korali yitwa Shalom kuko ngo nawe ariwe warusanzwe ari umuyobozi wayo.

Ibikorwa byabo byamaze kumenyekana cyane ko bafite gahunda zo guteza umwiryane mu materaniro y’uyu munsi ku cyumweru Taliki ya 21 Nyakanga 2019 ariko ngo icyamenyekanye nuko inzego zishinzwe umutekano wa Uganda zabimenye zikaba ziryamiye amajanja!

Abaduhaye aya makuru basoje bavuga bati:"Ahubwo mutegereze murebe ibya Pastor Musinga Antoine n’agatsiko ke! hari igihe Imana yazagaragaza ukuri ku bivugwa hano muri ADEPR Uganda byose bikajya ku mugaragaro.

Iyobokamana.com tumaze kumva ko ikibazo cya ADEPR Uganda kigenda gifata intera ihambaye kandi ibi bikagira ingaruka kw’itorero ry’Imana na banyiraryo natwe twiyemeje gukurikirana iki kibazo mu mizi tukamenya ukuri kwabyo tugakura abantu murujijo ndetse n’itorero ry’Imana rikubakirwa kurutare rutari umusenyi.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugisha Pastor Musinga Antoine mu nshuro zose twamuhamagaye ku murongo wa Telephone ntitwabashije kumubona ariko naboneka akagira icyo atangaza kuri ibi ashinjwa na bamwe mu bakristo ba ADEPR Uganda nabyo turabitangaza mu minsi ya vuba.

Inkuru yanditswe na Ukunzwenayo Rwagafiriti


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO