Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Mboro yasabye abakristu kwambura imyenda y’imbere kugira ngo abashe kubasengera ibice by’ibanga-Reba Video

Ubwanditsi , May 2018

Umupasteri akaba n’umuhanuzi wo mu Gihugu cya Afurika y’Epfo(South Africa) amashusho yakwirakwijwe nyuma y’uko yasabye iteraniro kwambura utwenda tw’imbere ngo abone uko abasengera amasengesho ahita agera ku myanya y’abo y’ibanga.

Ibi byageze hanze, ubwo amashusho y’aya materaniro yabaye ku munsi w’ejo Tariki 13/05/2018 yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho Pastor Paseka Mboro,yasabye abakristu bose kwiyambura utwo twambaro ngo amasengesho agere ku myanya y’ibanga nta nkomyi. Aya mashusho yatumye abantu benshi bacika ururondogoro, bavuga ko ibi bitangaje.

Pastor Mboro nyuma y’uko abakristu bambuye utu twenda ( Ikariso) yabasabye kutuzamura bakajya banatuzunguza mu kirere. Muri Video urabona ukuntu abakristu bari bashishikaye basenga, arinako bazunguza amakariso mu kirere.

Pasteri nawe kandi uko yasengaga yariyafashe n’ukubokokwe kumwe ku myaya y’ibanga akomeje, ndetse ukundi kuboko kwe gufashe indangururamajwi n’ikariso.

Hari aho yumvikana muri iyi video abaza bakristu be: “ Mbese twahagarika ubu buryo turigusengamo ngo ni uko hari umuntu utabyishimiye?” Abakristu bose bati: “ Hoya hoya,…”

Reba Video hano:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO