Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Manzi Arsene yasohoye indirimbo nshya yise “For You” ivuga ku rukundo rwa Yesu Kristo –YUMVE HANO

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umuramyi ubifatikanya n’ivugabutumwa, Pastor Manzi Arsene yashyize hanze indirimbo nshya yise “For You” ishimangira urukundo rudasanzwe Yesu Kristo akunda abantu.

Iyi ndirimbo nshya ya Pastor Manzi Arsene yagiye ahagaragara kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2019, ifite iminota 4 n’amasegonda 10.

Iyi ndirimbo “For You” igaruka ku rukundo n’ubuntu Imana igirira abari mu Isi, ku buryo yageze n’aho itanga umwana wayo, agahara icyubahiro akemera kudupfira.

Indirimbo ikomeza ivuga ko n’ubwo abantu duhora ducumura, ngo Imana ihora idutegeye amaboko ishaka ko tuva mu byaha kubera urukundo idukunda.

Arsene Manzi wamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yaherewe inshingano z’Ubupasiteri muri minisiteri yitwa "Bethel World Outreach Ministries Interational (BWOMI)" kuwa 15/11/2018 mu gihugu cya Sierra Leone nyuma y’uko yari ahasoje amasomo ya Tewologiya.

Bethel World Outreach Ministries Interational ifite ishami ryayo mu Rwanda, ikaba ikorera Kabeza mu Mujyi wa Kigali , Pastor Arsene Manzi akaba ari umwe mu bashumba bayiyobora.

Indirimbo nshya ya Pastor Manzi Arsene ivuga ku ukundo rw’Imana

UMVA HANO INDIRIMBO “FOR YOU” YA PASTOR MANZI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO