Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor M.Gaudin ari gutegura ijoro ryo Kuramya Imana "Night of worship" rizaberamo guhembuka gukomeye

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Pastor Mutagoma Gaudin, Umushumba mu itorero rya New Jerusalem Church, akaba n’umuramyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo zihimbirwa Imana, ari gutegura Ijoro ryo kwegerana n’Imana binyuze mu kuramya no kumva Ijambo ry’Imana.

Iki gikorwa kitezweho kuzahembura imitima y’abazakitabira, Pastor M.Gaudin azabifashwamo n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa New Seed.

Iri joro ryo kwegerana n’Imana rizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019 kuri Eglise Vivante Kanogo kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa Saba z’urukerera.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA Pastor Mutagoma yavuze ko gutegura iri joro ryo kuramya Imana yabitewe n’ishyaka ryo gukora umurimo w’Imana no gushaka gukiranuka.

Yavuze ko intego y’aya masengesho iri mu cyanditswe kiri mu Umubwiriza 11:1-6

Muri aya masengesho Pastor Gaudin azaba ari kumwe n’abavugabutumwa banyuranye bazigisha ijambo ry’Imana barimo Pastor Desire Habyarimana n’abandi.

Uretse abazigisha ijambo ry’Imana, hazaba hari n’abaririmbyi ndetse n’amatsinda y’abaramyi akomeye nka; El Shaddai ikunzwe cyane mu ndirimbo ‘Cikamo’, Rene Patrick, New life worship team na Deo Munyakazi uzwi mu gucuranga indirimbo zo kuramya mu buryo bwa gakondo.

Pastor Mutagoma yaboneyeho kurarika abaramyi bose kuzahagera bakagirana ibihe byiza byo kwegerana n’Imana cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu.

Pastor Mutagoma Gaudin avuga ko rizaba ari ijoro ryo kuramya Imana no kuganira nayo bya nyabyo

Umushumba mu itorero rya New Jerusalem Church,Pastor Mutagoma Gaudin


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO