Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Zigirinshuti yavuze ku bamutangazaho inkuru zimusebya, ngo bimuhesha umugisha

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pasiteri Zigirinshuti Michel uzwi cyane mu itorero rya ADEPR mu Rwanda, yavuze ku bakunda kumutangazaho inkuru zitandukanye zimutesha agaciro, ashimangira ko kuri we abigiramo inyungu kuko bimuhesha umugisha uturutse ku Mana bikanatuma arushaho kumenyekana.

Ibi uyu muvugabutumwa uzwi cyane ku kuvuga amagambo adasanzwe mu gihe ari kubwiriza ubutumwa bwiza, yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na NF TV.

Uyu muvugabutumwa avuga ko hari benshi bamutangazaho ibintu bagamije kumusebya no kumutesha agaciro, ariko ngo ikimushimisha ni uko ababikora bagamije kumusebya, Imana ibatesha agaciro ahubwo ibyo bamutangajeho bikagirira abantu umumaro.

Yagize ati “Hari abankoresha ku mbuga zabo bangize nk’igipupe, bakigana ijwi ryanjye, ariko ikintu cyanshimishije ni uko ibyo bantangajeho byose byakoze umurimo kandi ku migabane yose.”

Avuga ko iyo abonye ibintu nk’ibyo bamutangazaho afata umwanya agasenga Imana, agahita yibuka ijambo Pawulo yavuze rigira riti “Mu ishimwe no mu mugayo Kristo azamamazwa.”

Avuga ko ababikora akenshi baba bafite umugambi mubisha wo gushaka kumusebya no kumutesha agaciro, ariko Imana ikamubera ingabo ibyo bamuvuzeho ikabihindura, ikabimuheramo icyubahiro n’umugisha.

Ati “Bantangazaho byinshi bamfiteho umugambi mubisha, bagira ngo bansuzuguze njye nasenga ibyo akoze agira ngo anteshe agaciro, Imana ikabikoresha. Dufite ubwo bubasha bwo gusenga Imanaigahindura icyo kintu bakoze ngo nsebe ikakimpesherezamo icyubahiro.”

Pasiteri Zigirinshuti avuga ko ibyo bamutangazaho bitamu ikibazo kabone n’iyo byaba bibi kuko aba aziko ari inzira nziza yo kumuhesha umugisha. Ati “Ibyo rero bituma nta mpamvu yo guhangana n’umuntu uwo ariwe wese”

Pasiteri Zigirinshuti Michel ni umuvugabutumwa wo mu itorero rya ADEPR ukunze kugarukwaho cyane mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’uburyo budasanzwe akoresha ari kwigisha ijambo ry’Imana, aho anakoresha imvugo zidasanzwe. Ni umupasitoro ufite uburambe mu murimo w’ivugabutumwa cyane ko abimazemo igihe kitari gito.

Pasiteri Zigirinshuti avuga ko abamutangazaho inkuru zimusebya baba bamuhesha umugisha


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO