Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri yibasiwe bikomeye nyuma yo guhanura ko umuyobozi w’abayisilamu agiye gupfa


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 January 2019 saa 04:45'

Urubyiruko rw’Abayisilamu muri Ghana rwigabije ndetse rwangiza urusengero rwa Rev Isaac Owusu-Bempah, wahanuye ko umwe mu bayobozi b’iri dini azapfa muri uyu mwaka.

Ku wa 31 UKuboza 2018 nibwo Rev Owusu-Bempah ufite itorero Glorious Word and Power Ministry rikorera mu mujyi wa Accra, yahanuye ko mu 2019 hari uzapfa hagati ya Imam Nuhu Sharabutu na Mahamudu Bawumira umwungirije.

Ibi byarakaje cyane abayisilamu ndetse bamwe mu rubyiruko babwira uyu mupasiteri ko akwiye gusaba Imam Sharabutu imbabazi ariko ntiyabikora.

Nk’uko BBC yabyanditse, ku wa Gatatu urubyiruko rwitwaje ibikoresho birimo imihoro rwinjiye muri ruriya rusengero rwangiza ibintu bitandukanye birimo intebe n’amadirishya.

Iki gikorwa uru rubyiruko rwakinyujije ku rubuga rwa Facebook kirimo kuba, aho banagaragaye bahanura icyapa cyariho ishusho ya Rev Owusu-Bempah.

Iki gikorwa ariko cyamaganywe na Imam Sharabutu wahamagariye abayisilamu kurangwa n’ituze, kandi ababajwe n’ubuhanuzi bw’uriya mupasiteri bakamubabarira nubwo nta mbabazi yasabye.

Ubuhanuzi mu madini cyane aya gikirisitu bukunze kumvikana cyane muri Afurika, aho abayobozi b’amatorero bagenda bavuga ibintu bizaba mu bihe bizaza.

Ubuhanuzi bwaherukaga kuvugwa cyane ni ubwa TB Joshua wo muri Nigeria aho mu 2016 yahanuye ko Hillary Clinton azatsinda amatora ya perezida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bitegeze bibaho kuko umwanya w’umukuru w’igihugu wegukanywe na Donald Trump.

Abantu benshi batangiye kumuha inkwenene nyuma y’uko ibyo yavuze bitabayeho ndetse amashusho amugaragaza ahanura yaje gukurwa ku rubuga rwe rwa Facebook.


Rev Isaac Owusu-Bempah yahanuye urupfu rw’umwe mu bayobozi b’Abayisilamu muri Ghana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.