Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri yeguye ku buyobozi bw’itorero nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwe mu bayoboke be

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umupasiteri ukomeye mu gihugu cya Nigeria witwa Biodun Fatoyinbo yasezeye ku itorero ryitwa Commonwealth of Zion Assembly yayoboraga rifite icyicaro i Abuja nyuma yo gushinjwa n’umugore witwa Busola Dakolo ko yamusambanyije inshuro 2 atarageza ku myaka 18.

Pastor Biodun Fatoyinbo umaze iminsi avugwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ibirego by’uyu mugore, yarabihakanye byose avuga ko ari ugushaka kumusebya no kumwanduriza izina.

Muri iyi minsi ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga muri Nigeria zavugaga inkuru y’uyu muvugabutumwa ukomeye Pastor Biodun Fatoyinbo zimushinja gufata ku ngufu.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu mugore Busola Dakolo umushinja yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga,, avuga ko Pastor Biodun Fatoyinbo yamusambanyije inshuro 2, aho yavugaga ko ubwa mbere yamusanze iwabo mu rugo, ubwa kabiri akamusambanyiriza ku nkengero z’umuhanda.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019, abantu benshi bagiye bigaba ahari urusengero rwa Commonwealth of Zion Assembly hose mu cyasaga n’imyigaragambyo yamagana umushumba mukuru w’iri torero Pastor Biodun Fatoyinbo.

Pastor Biodun Fatoyinbo yafashe umwanzuro wo kuva ku buyobozi bw’iri torero nyuma yokubona ko asumbirije n’abatari bacye bamwamagana bamushinja ibyaha byo gufata ku ngufu.

Akimara kwegura ku buyobozi bw’itorero rya Commonwealth of Zion Assembly, Pastor Biodun Fatoyinbo yatangaje ko n’ubwo abikoze bidakuyeho ko ari umwere ko ahubwo abikoze mu rwego rwo kugira ngo afate umwanya uhagije yiherere asenge Imana mu rwego rwo kurwana n’ikigeragezo cyamuziye.

Pastor Biodun Fatoyinbo yeguye ku buyobozi bw’itorero rya Commonwealth of Zion Assembly kubera igitutu cy’abamushinja icyaha cyo gufata ku ngufu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO