Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Pasiteri wo muri Zion, n’abkristo be batatu bakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 10


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 May 2018 saa 08:36'

Abantu bane barimo Pasiteri n’abakristo be batatu bakatiwe n’urukiko rwo mu gihugu cya Irani igifungo cy’imyaka 10, babahora gukwirakwiza no kwamamaza amatwara ya Gikristo ashingiye ku myemerere ya Zion.(Zionist Christianity), ndetse uyu mupasiteri we yanashinjwaga ibyaha byo kuvogera umutekano w’igihugu, akaba yari yasabiwe igihano cyo gupfa, gusa urukiko rukaba rwaje kudohora.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’itsinda ry’abakorerabushake rishinzwe kubungabunga abakristo bahorwa kwememera ba hariya mu bihugu by’abalabu, ejo ku wa gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, bakabab baravugaga ko bizeye neza ko uru rubanza rwabaye, rukabera Rasht.


Pastor Yousef Nadarkhan, ari kumwe n’umwana we, bivugwa ko yaburanaga afunze

Pastor Yousef Nadarkhani, Mohammadreza Omidi (Youhan), Yasser Mossayebzadeh na Saheb Fadaie, aba bakristo bane bose bahamijwe n’urukiko ibyaha byo gukwirakwiza amatwara ya Gikristo, ndetse no kuvogera umutekano w’igihugu. Amakuru ava hariya mu gihugu cya Irani, dukesha ikinyamakuru The Christian cyandikira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko aba bakristo bari barigeze gutabwaho muri yombi mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa 2016.

Ngo uretse ibi byaha aba bahamijwe n’urukiko kandi, bivugwa ko bashobora kubongera imyaka ibiri y’igifungo bityo ikaba yava ku 10, ikaba 12 ngo kubera bakiriye amafaranga y’inkunga avuye mu gihugu cy’u Bwongeleza, gusa ngo haracyakorwa iperereza ku ishingiro ry’aya mafaranga bakiriye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.