Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Shema yavuze ibigwi Bishop Rugagi n’ibyo benshi bamwitiranyaho

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Umuyobozi Mukuru wa Life Transformation Ministry, Pastor Shema Christian yashimagije Bishop Rugagi Innocent avuga ko ari umugabo buri muntu wese uzi ubwenge yakwifuza kumenyana nawe.

Pasiteri Shema wahoze ari umwe mu bigisha b’Itorero rya Redeemed Gospel Church Rwanda rya Bishop Rugagi yavuze ko yamenyanye nawe biturutse ku kuba yaratangiye ajya kubwiriza mu rusengero rwe nyuma biza kurangira abaye umukristo w’iri torero.

Yavuze ko uyu mukozi w’Imana yamugiriye neza, icya mbere yaramwakiriye barakorana aramwizera amugeza ku rwego rushimishije kandi ari nawe wamushyingiye mu gihe yari ari mu bihe bikomeye byo gushaka umugore.

Yakomeje agira ati “Utakwifuza kumenyana n’uwo muntu umeze utyo yaba afite ikibazo mu mitekerereze. Uriya yari umugabo wagura ikibanza cye nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri Yesaya.”

Pasiteri Shema yasabye Rugagi gukomeza kuba we akirinda ikintu cyo kuba Imana yamuzamura akayihenuraho, kandi akibuka no kumenya uko acunga neza ubwamamare bwe.

Ati “Ndamusabira nk’umuntu nkunda ufite ikintu kitoroshye yankozeho, akomeze kuba we Yesu abe Yesu naho we abe umuntu yumve ko ari umuntu bizatuma Imana ikomeza kumukoresha mu buryo buhambaye.”

Pasiteri Shema yavuze ko iyo bavuze Bishop Rugagi atekereza ibintu bitatu birimo kuba ari umuntu usenga, ukunda abantu bose atarobanuye ndetse akaba ari umugabo ufite imitekerereze yagutse.

Uyu Bishop Rugagi Innocent,yavuzweho gukora birimo nko gusengera abarwaye indwara zananiranye nko kutabona,kutangenda ,Cancer na Diabethe ,gukubita abantu hasi mucyo yise Delivrance n’ibindi byinshi.

Kuva mu mpera za 2018, nibwo Bishop Rugagi yavuye mu Rwanda yerekeza muri Montreal mu gihugu cya Canada aho n’ubundi akomeje gukorera umurimo w’Imana.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO