Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Rutayisire yavuze ko Abanyamadini bijanditse muri Jenoside banyuranyije n’Ubukristo

Editorial , 11 April

Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Pasiteri Antoine Rutayisire, yavuze Abanyamadini bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuranyije cyane n’Ubukristo kuko busaba abantu kuba umwe no gukundana nk’uko Kristo yabakunze.

Yabigarutseho mu kiganiro ku ‘Ruhare rw’Amadini’ mu kubaka Ubunyarwanda cyanyuze kuri RBA, aho yavuze ko abari bayoboye amadini babangikanyije gahunda zayo na politiki kurusha gushingira ku byo yemera n’ibyo yigisha.

Pasiteri Rutayisire yavuze ko mu gihe Ubukristo bwageraga mu Rwanda bwatangiye nabi ndetse n’ababuzanye aribo Bamisiyoneri nabo ubwabo batumvikanaga ku buryo bw’imitangirire.

Yagize ati “Icya mbere amadini ya Gikristo yatangiye nabi kuko iyo urebye Kiliziya Gatolika niyo yageze bwa mbere mu Rwanda ariko nayo yinjiye nabi abantu batanumvikana ku buryo bw’imikorere harimo bamwe bavuga bati twibande kuri rubanda abandi bati twibande ku bakomeye.”

“Banaheraga no ku mateka yabayeho mbere, bati iyo ufashe Umwami akuzanira abaturage, abandi bati twibande ku baturage kuko nibo Yezu yadutumyeho.”

Pasiteri Rutayisire avuga ko nyuma ya Kiliziya, andi madini yaje nayo yaje nabi dore ko umwaduko wayo wazanye no guhangana hagati y’amadini ari hagati ya Kiliziya Gatolika n’ayo yandi yarimo yaduka.

Yatanze ingero z’uko nk’Abayisilamu hariho imyumvire yazamurwaga n’andi madini yo guhezwa ugasanga abo mu yandi madini barabaheza babita indwanyi abakobwa bakabita indaya.

Yavuze kandi ko n’abamisiyoneri bagitangira bakemangaga imyizerere y’Abanyarwanda ariko nyuma baje kurundumukira mu bukristo ariko batahindutse.

Yakomeje agira ati “Twafashe abantu tubarundumurira mu bukristo batahindutse kuko urebye Jenoside yakorewe Abatutsi yahakanye ubukristo kuko Yezu cyangwa Yesu yari yaravuze ngo nimukundana nibwo bazamenya ko muri abigishwa banjye.”

“Ikimenyetso cyagombaga kuturanga nk’Abakristo ni ugukundana none urumva dutangiye tudakundana, tutavuga rumwe nk’abakristo urumva rero twaratandukiriye.” Pasiteri Rutayisire asanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarahakanye Ubukristo

Pasiteri Rutayisire yavuze ko Ubukristo bwazanywe mu Rwanda n’abakoroni ari nayo mpamvu bigishije abaturage

Ati “Nta hantu twageze ngo twisuzume tuvuge ngo uyu murongo twafashe siwo reka tuwuhindure.”

Pasiteri Rutayisire yavuze ko amadini yakurikiraga umurongo Leta yafashe, atabanje kureba niba ibiri gukorwa bihuye n’imyemerere n’izindi nyigisho z’iyobokamana.

Ati “No mu 1994 iyo Leta y’u Rwanda idafata umurongo w’ubumwe bw’Abanyarwanda, wenda ikavuga iti bakoze nabi natwe tubiture ibyo badukoreye sinzi ko abanyamadini twari kugira imbaraga zo guhaguruka ngo tuvuge ngo oya turi abanyamadini twigisha gukundana ntabwo turi bubakurikire muri iyo nzira. Aho niho dufite ikibazo gikomeye, kumenya gufata umurongo w’abo turi bo n’ibyo twizera.”

Mu bihe bya Noheli mu 1993, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali cyari gifite intego igira iti ‘Twihane inzangano dukundane twubake igihugu cyiza’.

Icyo gihe ngo Rutayisire yabwiye mugenzi we ko ari buvuge ku kwihana inzangano arabyanga avuga ko ari bwigishe ijambo ry’Imana gusa. Kuri we ngo habuze rya jwi ry’abahanuzi ba kera bazamuraga bakavuga bagakubitwa.

Cyari igihe cyiza cyo kuba amadini yavuga ukuri ariko atinya kwiteranya.

Pasiteri Rutayisire wigaga muri Seminari Nto y’i Zaza mu 1973 yavuze ko abihayimana bakabaye baratinyutse mbere bagatangira kwereka Abanyarwanda ko ubwicanyi bakoze kuva muri za 1959 ari icyaha nta mpamvu yabwo bagatangira kwigisha ubumwe n’ubwiyunge nkuko babikoze nyuma ya Jenoside.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO