Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Nzabanita yafatiwe mu gatsiko k’amabandi ashimuta abantu

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umupasiteri witwa Seburo Nzabanita wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe mu gatsiko k’amabandi yibisha intwaro arimo n’akorana na FDLR.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Nzeri 2019, nibwo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyerekanye agatsiko k’amabandi yibisha intwaro arimo n’uyu mupasiteri Nzabanita.

Aka gatsiko k’amabandi gashimuta abantu bakazabarekura ari uko bahawe amafaranga cyangwa ibindi bifite agaciro.

Igisirikare cya RDC cyafatiye aba bagabo mu gace ka Kiwanja-Ishasha, Teritwari ya Rutshuru.

Major Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’ingabo za Congo mu karere ka 34, yabwiye ikinyamakuru Congolibere dukesha iyi nkuru ko muri aya mabandi harimo n’akorana n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda.

Avuga ko bafashe n’intwaro aya mabandi yakoreshaga, ati “Twafashe intwaro zisaga 172, zirimo imbunda, amasasu na bombe”.

Iki kinyamakuru Congolibere gitangaza ko aya mabandi yafashwe harimo Pasiteri witwa Seburo Nzabanita akaba ashinjwa gushimuta umugore n’umwana yatanze ahawe Amadolari 1000.

Bamwe mu bagize agatsiko k’amabandi bafashwe barimo n’umupasiteri


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO