Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pastor Mutangana ari gutegura urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda azazanamo abanyamahanga barukunda batararugeramo

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Pasiteri Emmanuel Mutangana uyobora itorero ‘River City Church’ rikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko ari gutegura kugaruka mu Rwanda azanye n’Abanyamerika basengana bahorana ibyifuzo byo gusura mu Rwanda dore ko abenshi batararugeramo.

Uru rugendo rw’ivugabutumwa Pasiteri Emmanuel Mutangana ategura kugirira mu Rwanda, ruteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga umwaka wa 2020 hatagize igihinduka.

Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Pasiteri Mutangana yavuze ko agiye kugaruka gusura igihugu cye yaherukagamo muri 2003, akazazana n’abakirisitu baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zabo zo mu Burayi.

Uru rugendo rwo gusura u Rwanda, ruzarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo iby’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda bazabasha kugeramo.

Pasiteri Mutangana kandi yavuze ko mu bizaba bimuzanye harimo no gutembereza Abanyamerika igihugu cy’u Rwanda ahora abaratira, bakaba baragikunze cyane batarakigeramo.

Yagize ati “Ntabwo nzaza jyenyine nzazana n’abandi bakozi b’Imana, n’abandi bantu bashaka kureba u Rwanda ari na bwo bwa mbere bazaba bageze muri Afurika”.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe kandi, Pasiteri Mutangana yavuze ko azanazana n’abaganga b’inzobere bazavura abantu zimwe mu ndwara zikomeye zisa n’izananiranye.

Pasiteri Emmanuel Mutangana akiri mu Rwanda yari mwarimu wa muzika mu ishuri rya ‘Green Hills Academy’ riherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Pasiteri Emmanuel Mutangana azazana Abanyamerika bamaranye igihe inzozi zo kuzasura u Rwanda

Pasiteri Emmanuel Mutangana asanzwe ayobora itorero ‘River City Church’ rikorera i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Pasiteri Mutangana akunze gukorana n’umuririmbyi w’icyamamare Don Moen


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO