Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Pasiteri Hortence Mazimpaka yahwituye abigisha bahanura ibinyoma n’abatanga ubutumwa butari bwo

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’, rifite icyicaro mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, Pastor Hortence Mazimpaka, yavuze ko hari abavugabutumwa batanga nabi ubutumwa Imana yabahaye, ashimangira ko ari ukuvuguruza uwabatumye.

Pastor Hortence Mazimpaka yabigarutseho mu nyigisho akunze kugenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye zirimo Instageam na Facebook.

Uyu muvugabutumwa ukurikirwa n’abatari bacye ku mbugankoranyambaga, aranazifashisha cyane yigisha abamukurikira ubutumwa bwiza.

Pastor Hortance avuga ko we n’abavugabutumwa bagenzi be hari ubutumwa Imana yabahaye ngo babugeze ku itorero rye, ariko bakaba batabutanga uko bikwiye.

Yagize ati “Uwadutumye njye n’abandi bavugabutumwa, hari ubutumwa yaduhaye. Yatubwiye kubwira abantu kwitegura kuzaba mu birori. Ntabwo yadutumye ngo tuvuge ngo ubonye Visa yo muri Amerika.”

Yunzemo ati “N’unabivuga Imana yabikweretse uzagerekeho ko hari indi visa, ko hari urundi rugendo ko hari ikindi gihugu kiruta Amerika.”

Avuga ko Intumwa zahawe ubutumwa bwo kubwira abantu ko bagomba kwitegura ubukwe bw’umwana w’Intama, ariko bakaba bakaba bivugira ibyo kubona ubutunzi bwo mu isi gusa.

Ati “Intumwa zahawe ubutumwa bwo kubwira abantu ko bagomba kwitegura ubukwe bw’umwana w’Intama. Barabwiwe ngo mugende mubabwire ko ibirori byamaze kwitegurwa,ibintu byose biratunganye mu bwami bw’Imana, igihe cyose tuvuga ubutumwa butageretseho ibyo ngibyo, turimo turavuguruza uwadutumye, turatanga ubutumwa butari bwo.”

Yunzemo ati “Nuhanurira umuntu, numwigisha ukamubwira ko Imana imugiriye neza imwubakiye inzu nziza, uzagerekeho kumubwira ko hari izindi nzu zirimo zitegurwa mu bwami bw’Imana, iyo nzu ayubake akiranuka akora ibyo agomba gukora kugira ngo azabe no muri ya nzu Yesu yaduteguriye. Wivuga ibya hano ngo wibagirwe ibibihatse, ibiri hejuru yabyo.”

Ni inyigisho Pastor Hortance Mazimpaka yagarutseho mu gihe mu minsi ya none usanga abahanuzi bibanda ku guhanura ibijyanye n’irari ry’abantu aho usanga bahanurira abantu kugwiza amafaranga, imitungo, kubona Visa n’ibindi bikora ku nyota ya muntu, bakabikora bagamije kwigarurira abantu no kugwiza umubare munini w’abayoboke.

Pastor Hortence Mazimpaka, Umushumba Mukuru w’itorero ‘Believers Worship Center’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO