Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yasomeye umubikira mu ruhame (Amafoto)

Editorial , 10 January

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uherutse gusaba imbabazi nyuma yo gukubita umugore yongeye gutungura benshi ubwo yasomaga ku itama Umubikira wari ubimusabye nawe abanza kumubwira ko abikora ariko akamusezeranya ko ataramuruma.

Ibi byabaye ubwo Papa Francis yari mu mutambagiro mu cyumba Papa ajya ahuriramo n’abantu ibihumbi rimwe mu cyumweru, ari nabwo yahuye n’uyu Mubikira amusaba kumusoma.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu mashusho yakwirakwije n’ibitangazamakuru agaragaza Umubikira asaba Papa ati “Nsoma, Papa”, icyo gihe na Papa yahise amubwira ngo ‘Ntabwo uranduma?.

Papa Francis yahise asoma uyu mubikira arangize nawe aramushimira ati “Urakoze Papa.”

Papa Francis akunze kwisanzura ku bantu cyane ndetse mu minsi ishize yahuye n’uruva gusenya ubwo umwe mu bagore yamufataga ikiganza akanga kumurekura, birangira amukubise urushyi aranamwiyaka ku ngufu yarakaye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO