Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yashyizeho uburyo bushya bwo gukurikirana Abihayimana bakekwaho ubusambanyi

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yashyizeho uburyo bushya bwo gukurikirana Abapadiri n’abandi bihayimana bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abakristo aho bagiye kujya bakurikiranwa n’amategeko y’ibihugu.

Ni umwanzuro wafashwe na Papa Francis ku wa 17 Ukuboza 2019, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 83 amaze abonye izuba.

Hashize igihe abihayimana muri Kiliziya Gatolika bavugwaho ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, gufata ku ngufu no gushuka abana bakiri bato bakabangiza.

Ni ibikorwa byakunze kuvugwa ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika ariko muri Afuruka ntabwo birumvikanamo ku kigero cyo hejuru.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Vatican kuri uyu wa Kabiri rivuga ko iki cyemezo kizatuma Kiliziya Gatolika ishyikiriza ubuyobozi bwa za leta z’ibihugu inyandiko zerekeye ibyaha by’ubusambanyi bishobora gukorwa na bamwe mu bihayimana.

Ubusanzwe amashami amwe n’amwe ya Kiliziya yari afite uburyo bwihariye bwo guhana ibyo byaha batagejejwe mu butabera gusa ntabwo byakorwaga ahantu hose.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko gukuraho ubwo bwiru bw’imbere mubihayimana rizatuma uwahohotewe ashobora guhabwa amakuru yerekeye ikirego cye aturutse muri Vatican.

Iri tangazo ridasanzwe rya Papa Francis ntirikuraho amabwiriza yihariye y’uburyo ibyaha by’ubusambanyi bitangazwamo cyangwa uburyo Vatican ikurikirana iki cyaha.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO