Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yasabye abantu kujya bashyira telefone ku ruhanda mu gihe bari kumeza

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abantu kujya bashyira ku ruhande telefone zabo zigezweho mu gihe bari kumeza basangira kugira ngo baganire n’imiryango yabo.

Ibi Papa Francis yabibwiye imbaga yari ikoraniye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019.

Papa Francis yavuze ko ‘Yezu, Mariya na Yozefu’, ari urugero rwiza rw’urugo buri muryango ukwiye gukurikiza.

Yabwiye Abakrito ko kuganira n’imiryango ari ngombwa kuganira nk’imiryango, abasaba kujya baganira mu gihe cyo gufata amafunguro aho guhugira muri telefoni.

Ati “Tugomba gusubira ku kuganira mu miryango yacu. Bagabo, babyeyi, bana, ba sogokuru na nyogokuru, bavandimwe, uyu ni umukoro wo gutangira uyu munsi, ku munsi w’umuryango mutagatifu”.

Papa Francis agaruka ku muryango mutagatifu, yavuze ko ‘wasengaga, ugakora kandi umwe ku wundi bakaganira’.

Ati “Ndibaza niba imiryango yanyu izi uko baganira cyangwa muri nka bariya bana bari ku meza buri wese ariko aganira kuri telefone ye aho buri wese aba acecetse nk’uri mu Misa”.

Papa Francis akunze gukoresha imbuga nkoranyamba ndetse akunze kugaragara kenshi afata amafoto y’urwibutso mu buryo bugezweho [Selfie] n’ababa bitabiriye ibikorwa agaragaramo hirya no hino ku Isi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO