Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis yafashwe n’uburwayi bw’amayobera

Ubwanditsi , 1 month ago

Papa Francis yafashwe n’uburwayi bwatumye asubika misa yateganyaga i Roma kuri uyu wa Kane, nyuma y’umunsi umwe atangaje ko yifatanyije n’abaturage bakomeje kwibasirwa na Coronavirus nshya, ikomeje kugariza u Butaliyani.

Ibinyamakuru binyuranye byavuze ko ubu burwayi butatangajwe bumufashe nyuma y’uko yagaragaye agenda akora ku bantu mu isura ndetse abasoma ku gahanga, ubwo yahuraga n’imbaga yabo ku mbuga ya Mutagatifu Petero, ndetse avuga ko yifatanyije n’abantu bakomeje kwibasirwa na Cornavirus.

Ubwo yagaragaraga mu ruhame kuri uyu wa Gatatu uzwi nka “uwa Gatatu w’Ivu”, Papa Francis yari afite inkorora ndetse yihanagura ku mazuru ubutitsa.

Ntabwo uburwayi bwafashe Papa Francis buratangazwa, gusa bwatumye ahita asubika Misa yagombaga gusomera i Roma kuri uyu wa Kane, ahitamo gukomereza imirimo yose iwe.

Kugeza ubu u Butaliyani bwugarijwe n’indwara ya Coronavirus, imaze gufata abantu 400, ndetse abantu 12 bamaze kwitaba Imana. Umubare munini w’abanduye ni uwo mu majyaruguru y’igihugu. I Roma hamaze kugaragara abarwayi batatu ariko bo barakize.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO