Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Papa Francis ntiyemeranya n’uburyo Amerika ishaka gukemuramo ibibazo bya Israel na Palestine

Ubwanditsi , 4 months ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yikomye uburyo yise ko budakwiye bwo gushaka igisubizo kiganisha ku gushyira iherezo ku makimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Israel na Palestine.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yasuraga Umujyi wa Bari uri mu Majyepfo y’Ubutaliyani aho yagarutse ku kugarura amahoro mu bihugu bikora ku Nyanja ya Mediterrane.

Papa Francis yijujitiye uduce dutandukanye turi kubarizwamo intambara n’amakimbirane turimo Uburasirazuba bwo hagati ndetse n’Amajyaruguru ya Afurika.
Yavuze ko “Amakimbirane adakemurwa hagati ya Israel na Palestine n’ibyago byo gushaka ibisubizo bidakwiye ahubwo biteza ibibazo bishya.”

Gusa ariko uyu mukozi w’Imana ntabwo yigeze agaragaza icyakorwa cyangwa igisubizo yatanga nk’uko ibitangazamakuru birimo Time byabitangaje.

Perezida Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gutangaza umugambi mushya yise uwo kurangiza amakimbirane hagati ya Israel na Palestine amaze imyaka isaga ijana.

Israel yafashe Yeruzalemu mu ntambara yo 1967, guhera icyo gihe ifata uwo mujyi nk’Umurwa wayo mukuru.

Palestine nayo ibona uwo mujyi nk’Umurwa Mukuru wayo igihe izaba imaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga nk’igihugu.

Trump akimara gutangaza iyo gahunda nshya avuga ko izagarura amahoro mu Burasirazuba bwo hagati, ibihumbi by’abanya- Palestine byiroshye mu mihanda birayamagana.

Papa Francis yavuze ko “Bintera ubwoba iyo numvise imbwirwaruhamwe za bamwe mu bayobozi kuri gahunda nshya yo gukemura ibi bibazo.”

Abandi basenyeri n’abapadiri bari bitabiriye igitambo cya misa cyatuwe na Papa muri Basilika Nkuru ya Bari ya Mutagatifu Nicholas barimo abapadiri baturutse muri Balkans, Jerusalem na Algeria.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO