Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Padiri Uwimana Jean François wamenyekanye mu njyana ya HipHop yatumiwe mu iserukiramuco i Burayi

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Padiri Jean François Uwimana usanzwe ari umuririmbyi ukora injyana ya Hip Hop, yatumiwe mu iserukiramuco rya African Festival rizabera mu Budage kuva ku wa 15 Nyakanga kugeza ku wa 30 Nyakanga 2019.

Iri serukiramuco Padiri Uwimana yatumiwemo risanzwe ritegurwa n’uwitwa Andreas Krefft akaba ari nawe wamutumiye.

Padiri Uwimana yatangaje ko muri iri serukiramuco azaririmba indirimbo zitandukanye ariko yibanda ku zigaragaza umuco nyarwanda.

Yagize ati “Nzajyayo ndirimbe nk’umunyafurika, hari Abanyarwanda baba mu Budage, Pologne n’u Bufaransa tuzahurirayo nkaba numva ari ibintu byiza ku muziki wanjye.”

Padiri Uwimana ukorera umurimo w’Imana muri Diyosezi ya Nyundo yavuze ko azaririmba indirimbo yitwa ‘Kana k’iwacu’ irimo umuco nyarwanda aho azifashisha itorero rya Kinyarwanda agaragaza umuco w’igihugu cye.

Uyu mupadiri umaze kubaka izina mu muziki avuga ko yizeye ko ni iri serukiramuco rizongera umubare w’abakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi mu muziki.

Padiri Jean François amaze imyaka irindwi ahawe ubusaseridoti, kuri ubu akaba amaze imyaka itatu yinjiye mu muziki wibanda ku njyana ya HipHop.

Padiri Jean François avuga ko azibanda ku ndirimbo zigaragaza umucco nyarwanda

Padiri Jean François azanaserukana itorero rizamufasha kubyina gakondo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO