Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Oliver The Legend yasohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Igihango’-YIREBE HANO

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier wamenyekanye nka Oliver The Legend yamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo ye nshya yise ‘Igihango’. Ni yo mashusho ya mbere akoreye imwe mu ndirimbo ze.

Iyi ndirimbo ‘Igihango’ ya Oliver ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu gukomera ku gihango bagiranye na Yesu Christo.

Uyu musore ‘The Legend’ watangiye gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ahereye ku yitwa ‘Igihango’ yari aherutse gusohora mu minsi ishize, yamenyenkanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’ ndetse na ’Mpishurira’.

Manzi Olivier uzwi nka Oliver The Legend yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa ‘Icyo yavuze’ n’izindi zakunzwe n’abatari bacye

Mu kiganiro Olivier yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Igihango’ agaragaza uburyo Imana idatererana abantu bayo kabone n’ubwo isezerano ryayo ryatinda.

Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yanjye nshya ‘Igihango’ ni ugusaba buri wese ko yakomeza gusigasira igihango yagiranye na Yesu Christo igihe yamwemeraga nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwe.”

Yunzemo ati “Ikindi ni ukubwira abantu ko batagomba kurambirwa mu gutegereza isezrano kuko Imana itadutererana n’ubwo hashira imyaka myinshi yaraduhaye isezerano igihe kiragera rigasohora.”

Yavuze ko afite izindi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi ndirimbo ‘Igihango’ yakozwe na Producer Vicky muri Auvis Studio.

Manzi Olivier uzwi nka Olivier The Legend, ni umuhanzi uzamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na cyane ko indirimbo ze ziri gufasha abatari bacye.

REBA HANO INDIRIMBO ’IGIHANGO’ YA OLIVER THE LEGEND


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO