Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Nyunma yo kugereranywa nk’umuntu,Hongeye kugaragara ubuhangange bwa Yesu Kiristu

Ubwanditsi , 4 months ago

Hakozwe icyegeranyo cyerekana bamwe mu bantu bagiye bavugwa cyane mu mateka y’isi dutuye ndetse n’abo mu minsi ya vuba aho Yesu Kiristu (bafashe nkumuntu muri icyo gihe ngo kuko yavutse mu ishusho y’umuntu kandi akabyarwa n’umuntu) wavutse isi igatangira kubara yaje ku mwanya wa mbere.

Iki cyegeranyo cyakozwe hashingiwe ku buryo abantu bajyiye bahindura cyangwa se basemura amateka n’ibyaranze abantu runaka “Biography” mu ndimi gakondo zibihugu bitandukanye ku isi.

Umushakashatsi wo mu kigo cya “ Massachusetts institute of technology” akaba yarakoze ububiko cyangwa “database” mu ndimi z’amahanga aho yaragamije kureba uburyo ibyamamare amateka y’abyo yagiye ahindurwa mu ndimi zitandukanye n’uburyo abantu basura imbuga zikorera kuri murandasi “internet” bajyiye gushaka amateka n’ibyaranze icyamamare runaka mu gihe cy’ubuzima bwe.

Uyu mushakashatsi ngo akaba yaragiye afata n’ibura umuntu wasemuriwe amateka ye kuva ku ndimi 25 kuzamura, ubu bushakashatsi akaba yarabutangiye mu mwaka wa 2013,aho yafashe Yesu nk’umuntu ngo kuko yavutse mu ishusho yumuntu.

Yesu n’ubwo bamwe bamufata nk’umwana w’Imana abandi bakamufata nk’Imana kabone nubwo yavutse mu ishusho y’umwana w’umntu ,bitewe n’imyemerere itandukanye y’abatuye isi nawe yaje kuri uru rutonde akaba yaje aruyoboye mu bantu babayeho bakaza guhindurirwa “translation” amateka mu ndimi ny’inshi kurusha abandi ku isi.

Aho kujyeza ubu indimi zimaze guhindurwamo amateka ya Yesu zitari munsi y’indimi 216 ndetse amateka ye akaba n’ibura asomwa n’abantu 281.000 mu kwezi.

Barrack Obama akaba yaje ku mwanya wa kabiri aho amaze gusemurirwa amateka mu ndimi zisaga 200 akaba yaje imbere ho imyanya itandatu ku mugabo isi uyu munsi ifata nk’umunyagitugu wambere wabayeho Adolf Hitler akaba we amateka ye amaze gusemurwa mu ndimi zisaga 169.

Kuri uru rutonde hakaba hajeho n’ibandi batandukanye aho nka Francisco Totti umukinnyi w’umutaliyani wabiciye bigacika mu minsi yashize yagaragayeho “mu ndimi 105” ndetse na Lionel Messi akaba yajeho akaba yarahinduriwe mu ndimi zisaga 95.

]Dore icumi b’ambere uko bakurikirana.

1. Jesus Christ 214

2. Barack Obama 200

3. Corbin Bleu 193

4. Confucius 192

5. Isaac Newton 191

6. Wolfgang Amadeus Mozart 177

7. Leonardo da Vinci 174

8. Adolf Hitler 169

9. Huang Xian Fan 167

10. Albert Einstein 166


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO