Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma yuko papa yise Yesu umunyabyaha,byarushijeho gukomera


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 02:32'

Amashusho y’umushumba wa Kiriziya gaturika yumvikanamo amagambo avuga ko Yesu yari umunyabyaha akomeje gutera ikibazo gikomeye mu bakiristu benshi mu mpande nyinshi z’isi.

Mu minsi ishize nibwo umupastori umwe wo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika witwa Bryiam yanditse amagambo avuga ko atishimiye amagambo yavuzwe na Papa Francis ,aho yakomeje avuga ko kuba Idini rya Gaturika ryemera umubyeyi Bikiramariya cyane kurusha Yesu,bitavuga ko bakomeza kugenda bavuga ko Yesu yari umunyabyaha.

Uyu mupastori yanashyizeho Link y’ayo mashusho ari kuri Youtube ahamya ko uyu mushumba wa Kiriziya Pope Francis yavuze ayo magambo.

Byinshi mu bikubiye muri aya mashusho ndetse n’amajwi hari aho uyu mushumba avuga ko Yesu nawe yakoze icyaha kuba yarirukanye abantu m’urusengero bari gucururizamo ndetse ngo akanamena bimwe mu bicuruzwa byabo,Uyu mushumba akavuga ko Yesu yakabaye yarababwiye neza ndetse akabatwara buhoro.

Papa Francis yavuze aya magambo ubwo yari ari mu gitambo cya Misa mu mu mujyi wa Roma,abwira abakiristu ko nta umukiranutsi wabayeho w;indashyikirwa utarigeze ukora icyaha na Kimwe ari umubyeyi Bikiramariya naho umwana we Yezu nawe yakoze icyaha mu gihe yari ari ku isi.
Nyuma y’uko Rero uyu mupastori avuze aya magambo ku rubuga rwe rwa Twiiter benshi bakomeje kugenda batangaho ibitekerezo bahamya ko Umushumba wa Kiriziya Gaturika yavuze nabi.

Ibi rero bikaba bibaye na none nyuma y’uko uyu mushumba avuizweho amakuru menshi Atari meza,arimo gukorana n’idini rya Illiminatti ndetse n’andi makuru menshi atari meza.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.