Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umubyeyi wa Nzeyimana Samuel utoza korali Shalom y’i Nyarugenge yitabye Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 12:39'

Nyuma yuko korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ku cyumweru cyo kuwa 12 Kanana 2018 ikoze igitaramo cy’amateka muri Kigali Convention Center ,inkuru y’akababaro nuko Nzeyimana Samuel umutoza w’iyi korali yagize ibyago byo kubura umubyeyi we.

Se wa Nzeyimana Samuel witwaga Habimana Gatsimbanyi Gratien yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kanama 2018 azize aguye iwe mu rugo aho yaratuye mu murenge wa Shangi ho mukarere ka Nyamasheke azize uburwayi bufitanye inkomoko n’ihungabana yasigiwe na Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.


Nzeyimana Samuel umutoza wa Korali Shalom ,se yitabye Imana nyuma y’iminsi 4 iyi korali ikoze igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Nzeyimana Samuel umuhungu wa nyakwigendera yavuzeko aya makuru ari ukuri ko papa we umubyara yitabye Imana ati:"Nibyo umubyeyi wanjye Habimana Gratien yitabye Imana kuri uyu wa kane kw’isaha ya saasita z’amanywa azize uburwayi .

Samuel yakomeje avugako umubyeyi we bitewe n’ibikomere yasigiwe na Genocide yakorerewe abatutsi muri 1994 kuko yagize ikibazo muriyo aho yatemaguwe abagizi ba nabi bagirango yapfuye baramujugunya maze aza gutoragurwa akirimo akuka aravuzwa biranga ndetse aza gukurizamo ubumuga bwo kuba Pararize umubiri wose turavuza ahashoboka hose biranga n’ubu atabarutse hashize iminsi mike avuye kwa muganga.


Uyu ni Habimana Gatsimbanyi Gratien witabye Imana azize uburwayi yaramaranye igihe kitari gito

Nyakwigendera Habimana Gatsimbanyi Gratien witabye Imana yavutse mu mwaka w’i 1950 bivuzeko atabarutse afite imyaka 68 y’amavuko akaba asize umugore n’ abana barindwi.

Umuhango wo kumushyingura uzaba ku munsi w’ejo kuwa gatanu taliki ya 17 Kanama 2018 aho biteganijwe ko kw’isaha ya saatatu hazabaho ku musezeraho bwa nyuma aho yaratuye mu murenge wa Shangi mu kagari ka Mugera noneho kw’isaha ya saasita agashyingurwa mw’irimbi rya Mugera.

Ubuyobozi bwa IYOBOKAMANA.COM n’abasomyi bacu twifurije nyakwigendera iruhuko ridashira ,Imana ikomeze abasigaye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.