Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma y’imyaka myinshi ibyanditswe muri Bibiliya byatangiye kuvuguruzwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 September 2018 saa 02:57'

Bibiliya ni igitabo kimaze imyaka myinshi cyanditswe ndetse benshi bizera neza bakanahamya ko ibyanditswemo ari ukuri,ariko hari bimwe byatangiye guhakanwa,aho bamwe mu basesenguzi bavuguruje ko aho Yesu yakoreye igitangaza cyo guhindura amazi Divayi atari i Kana

JPEG - 9.5 kb
Aho yesu yahinduriye amazi divayi hahinduwe

Umusesenguzi w’ibya Bibiliya yizera ko yabonye ahantu Yesu yahinduriye amazi kuba divayi kandi hatandukanye cyane n’aho abakiristu bari bazi ko ariho byabereye.

Umujyi witwa Cana uherereye mu majyepfo y’igihugu cya Israel,ni ibirometero bike uvuye I Nazareti aho yesu yabambwe,urebye cyane niho isezerano rishya ryibanda cyane nkuko byanditswe mu butumwa bwiza bwa Yohani ,aho yesu yakoreye igitangaza cye cya 1,agahindura amazi divayi mu bukwe.

Ariko umwarimu wigisha ibya Bibiliya mu kigo cya Centre College muri Danville, witwa Tom McCollough, yatangaje ko yabonye ibimenyetso bihamya neza ko ahantu benshi bari bazi ko byabereye atariho ahubwo ngo byaba byarabereye muri Khirbet Qana, umujyi uri mu birometero bike uvuye muri Kafr Kanna.

JPEG - 54.7 kb
McCollough wakoze ubushakashatsi

McCollough yanditse ahamya ko umujyi wa Khirbet Qana benshi bafataga nk’umujyi bahuriramo baramya gusa,ubu ariho ahamya neza ko Yesu ariho yahinduriye amazi kuba Divayi

Nkuko tubikesha ikinyamakuru ChristianHeadlines,uyu musesenguzi yavuze ko afite ibihamya byinshi akiri gukoraho ngo gusa ahamya neza ko aho Yesu yahinduriye amazi Divayi Atari I Kana nkuko byari bisanzwe bizwi.

Uyu mugabo yabajijwe niba ataba ari ubuhakanyi kandi muri Bibiliya ariho handitse ko Yesu yahinduye amazi kuba divayi mu bukwe bw’I Kana.

Yasubije agira ati:” Iriya Bibiliya yanditswe n’abantu kandi abanayanditse nta numwe wari uri aho,rero ubushakashatsi bwanjye buhamya neza ko Yesu aho yahinduriye amazi Divayi Atari I kana ahubwo ari Khirbet Qana benshi bibeshye cyane”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.