Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyuma y’imyaka ine yitabye Imana,umufasha wa Kanyamibwa yavuze amagambo akomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 September 2018 saa 02:16'

Nyuma y’imyaka ine,Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana,umugore we yamubwiye amagambo akomeye ndetse amwibutsa ko isezerano bahanye ari kuryuzuza neza.

JPEG - 122.7 kb
Nyakwigendera yatabarutse itariki nk’iyi

Muri iki gitondo cyo ku itariki ya 10/9/2018 ahagana ku isaha ya saa mbiri z’igitondo nibwo umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa,yanditse amagambo ateye intimba kurubuga rwe rwa Facebook,ndetse aho yagiye agaruka cyane ku masezerano yari yaragiranye n’umugabo we aho yamusezeranije ko agenda ayuzuza neza arimo no kurera umwana neza. Nyakwigendera yatabarutse itariki nk'iyi

Mu magambo ye Jeanne Mukabacondo(Umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yanditse ati:"Iki gitondo nongeye gushavuzwa numunsi mubi nakuburiyeho mugabo wanjye..ndabizi ntacyo nari gukora NGO nkugarure uretse Umugambi wImana gusa...ndacyakomeza kukwibuka nogukonera nkuko wabinsabaga iyo twahuraga nibibazo uti Cherie ndagukunda kandi nibikomeye tuzabicamo..ibyo bikomeye rero nibyo ncamo..umwana wansigiye murera neza cyane kumwe twavuganye ntacyo azabura ngihumeka.

Ahuri nkeka ko uruhutse uguwe neza mugituza cyImana...nkomeje gushima ababyeyi bacu ntibandetse ndikumwe nabo.inshuti zawe ntizandetse nImana turikumwe..komeza uruhukire mumahoro..waragiye ariko uri muri twe..izina ryawe ntirizibagirana kuko Imirimo yawe iracyari mumitima Yacu..you will be always in my heart and I will miss u forever.RIP Boubou."

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ibiganiro ndetse n’indi mirimo itandukanye yagiye akora mu gice cy’iyogeza butumwa bwiza bwa Yesu Kristu , yitabye Imana tariki 10 Nzeli 2014 azize impanuka.

Incamake y’amateka yaranze Patrick Kanyamibwa :

Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke , akaba yari atuye I Gikondo mu murenge wa Kigarama , akarere ka Kicukiro. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise. Aba bombi bakaba bakiriho.

Amashuri yize :

Amashli abanza yayize I Gikondo ( Kinunga ) 1991 kugeza 1997. Amashuli yisumbuye ayigira muri Agri – vétérinaire Rushashi : 1997 – 2000 , ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003, aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha .

Amashili makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru , aho yakuye impamyabushobozi mu itangazamakuru.

Kanyamibwa Patrick yakoze imirimo myinshi amenyekana cyane mu itangazamakuru rya Gikristu

Imirimo yakoze :

Yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza , ashinzwe gukusanya no kubika amakuru nínyandiko zinyuranye , akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe.

Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru , aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka sana Radio , Radio 10 , Radio Flash ,Radio Isangostar , aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi bíndirimbo zo guhimbaza Imana .

Nyakwigendera yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali naho yakoraga ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa Jambo Gospel.

Uretse ama Radio na Television , Kanyamibwa Patrick yari ahagarariye ikigo cyo muri Kenya gikorera mu Rwanda cyitwa “Groove Awards Rwanda 2014 “ .

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru ,haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine , bashyingiranywe mu mwaka wa 2010. Yamusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha.

Imana Imuhe iruhuko ridashira. Ibyishimo.com twifatanyije n’umuryango we , inshuti n’abavandimwe aho bari hose.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.