Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyamasheke: Mu giterane cy’imbaturamugabo ,Theo Bosebabireba na Thacien Titus bafashije umuhanzi JMV Biryuwiziritse kumurika Album y’amashusho -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 08:19'

Mu mpera z’icyumweru twasoje hari taliki 05 Kanama 2018 , umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda yakoze igiterane cyasize amateka atazibagirana muri aka karere kuko kitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu hakira agakiza abasaga 500 ,uru ruvunganzoka rw’abantu bakaba barazanywe n’igikundirimo uyu muhanzi afite hamwe n’abamufashije Theo Bosebabireba,Thacien Titus n’abandi benshi.


Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi b’itorero harimo uyu Rev.Pastor Mushimiyimana Simeon umubwiriza wa Conference ya Kibogora wasazwe n’ibyishimo

Iki giterane cyabaye ku cyumweru taliki ya 05 Kanama 2018 kibera mu karere ka Nyamasheke mw’itorero rya MLR(Metthodiste Libre au Rwanda) muri Conference ya Kibogora muri Paruwasi ya Ruheru ari naho uyu muhanzi Biry’uwiziritse Umukanda asengera .

Iki giterane kitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi b’iri torero ku rwego rw’iyi Paruwasi,Rev.Pastor Mushimiyimana Simeon umubwiriza wa Comference ya Kibogora hamwe n’abahanzi batandukanye barimo uyu JMV Biryuwiziritse Umukanda nyiri kugitegura n’abandi benshi nka JMV Gishyitsi,Marie Gwiza Mukasine ,Musinga JMV ,Iracyaduhetse hamwe n’abahanzi bafite amazina akomeye muri muzika ihimbaza Imana nka Theo Bosebabireba ,Thacien Titus hamwe n’amakorali atandukanye akunzwe muri iyi Conference ya Kibogora no muri iyi Paruwasi ya Ruheru.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’uyu muhanzi umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko yabanye nawe mu giterane cy’ivugabutumwa no kumurika Album ye ya mbere y’amajwi n’amashusho yise ngo "Biry’uwiziritse Umukanda" .


umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda yambitswe ingofero n’umuvugabutumwa anamutegeka kuyiririmbana

Ati:"Nukuri Imana yabanye natwe twarayibonye kuko abantu baritabiriye bikomeye kuko aho twagikoreye hari hahuriye abantu basaga ibihumbi bitanu baje kumva ubutimwa bwiza by’akarusho nk’intego y’abakozi b’Imana byaranejeje kubona abantu basaga 100 bakira agakiza ndetse na Album ikamurikwa muri ibi biroli bikomeye ,mbese ndakubiwiza ukuri ko iki giterane cyasize amateka atazibagirana mu karere ka Nyamasheke".

Ibi byashimangiwe na Rev.Pastor Ferdinand umushumba wa Paruwasi ya Ruheru aho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bashimye Imana cyane kubwo imigendekere y’iki giterane kuko kitabiriwe n’abantu benshi kandi kigasiga umusaruro w’abizera bashya basaga magana atanu.


Uwambaye Lunette ufite CD igiye kumurikwa ni Rev.Pastor Ferdinand

Ati:"Ni ishimwe rikomeye ku Mana ndetse twanashimiye uyu umuhanzi Ndacyayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda kuko yabaye umuvugabutumwa bwiza akera imbuto nziza zikwiriye abihannye kandi agategura igiterane gikomeye gisize itorero ryungutse intama nshya rwose Imana imuhe umugisha izamuhe n’amakamba atangirika nkuko umuvugabutumwa yamwambitse muruhame ingofero nk’ikimenyetso k’ingororano azabona natagwa isari".



Umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda ari kumwe n’umufasha we yamuritse Album ye yambere y’amashusho

Umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda kubera gukundwa kw’iyi ndirimbo ye "Biry’uwiziritse umukanda " ari nayo yitiriye iyi Album y’indirimbo 8 z’amashusho yamuritse kumugaragaro ifite ubutumwa bushimangira ko abantu bakwiriye kuguma kw’isezerano bagategereza Imana kugirango bagere kubyo yabasezeranije .

Uyu muhanzi ni umugabo ufite umugore n’abana bane akaba yaratangiye gukora umurimo wo kuririmba kuva mu mwaka w’i 2003 aho yigaga mu kigo cy’amashuri cya ES Rangiro ho mu karere ka Nyamasheke anayobora Korali nyuma aza gukomereza mu kigo kitwaga IJW(Institue John Weslay de Kibogora) arinaho yarangirije amashuri ye yisumbuye.




Thacien Titus na Theo Bosebabireba bashimangiye amazina aremereye bafite muri muzika ihimbaza Imana mu Rwanda

Thacien Titus wari iwabo kw’ivuko yashimangiye ko amaze kugira umubare mu nini w’abakunzi b’ibihangano bye aho yageraga kuri Stage imbaga y’abantu bose bagahaguruka bakaririmbana nawe indirimbo ze ,aka kebo kanagerewemo Theo Bosebabireba wigaruririye imitima y’abanyarwanda aho muri iki giterane yongeye kwerekwa igikundiro afitiwe aho yashyizwe ku bitugu akaririmba ahetswe n’abasore b’inkorokoro maze nawe s’ukwanzika n’umuziki avayo asiga abantu bose intero ari "Bosebabireba ntiyapfuye aracyariho".

REBA IYO NDIRIMBO JMV YISE NGO BIRYA UWIZIRITSE UMUKANDA:


REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :









Umuhanzi Ndayisenga Jean Marie Vianey uzwi kw’izina rya Biry’uwiziritse Umukanda yakoze igiterane cyasize amateka anamurika Album ye y’amashusho yise ngo "Biry’uwiziritse Umukanda"




Thacien Titus mu ndirimbo nk’Aho ugejeje ukora,Bwira Yeu byose ,Mpisha mu mababa n’izindi yemeje abo kwivuko iwabo







Theo Bosebabireba kubera igikundiro yarafite abantu banze ko akandagira hasi aririmba bamuteruye








Abantu bitabiriye iki giterane ari benshi cyane haboneka abasaga magana atanu bakira agakiza

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.