Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyagatare:Tonzi,Dany Mutabazi ,Satura ,MD ,Pastor Kayiranga n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 November 2018 saa 06:01'

Ku itariki 11 Ugushyingo 2018, abaramyi batandukanye bazataramira abatuye Nyagatare muri gahunda y’ibitaramo byiswe “Amashimwe Concert Tour”.

Amashimwe Concert Tour ni urukurikirane rw’ibitaramo byo kuramya Imana birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu byateguwe na Sky Entertainment Group.


Gakwaya Jean De Dieu uhagarariye Sky Entertainment Group

Nyuma yo gutaramira i Musanze kuwa 21 Nyakanga 2018, no gutaramira abatuye mu karere ka Ngoma kuwa 09 Nzeri 2018, ubu Nyagatare ni yo ikurikiyeho aho abaramyi batandukanye bazataramira muri aka karere kuwa 11 Ugushyingo 2018.

Mu karere ka Nyagatare, iki gitaramo kizabera ku rusengero rw’itorero ryitwa Eagle Ministries riyoborwa na Bishop Deborah.

Abaramyi bazitabira igitaramo cyo mu karere ka Nyagatare harimo Tonzi, Dany Mutabazi, Assoumpta Muganwa uzwi nka Satura, Mucyo Diane, umuraperi MD, Oliver the Ligend, Pasiteri Kayiranga Innocent ndetse na Agape Worship Team isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero Eagle Ministries rikorera i Nyagatare.

Gakwaya Jean De Dieu uhagarariye Sky Entertainment Group yatangarije IBYISHIMO.Com dukesha iyi nkuru ko intego y’ibi bitaramo ari ugushima Imana ari na ko bafasha abatuye mu Ntara zitandukanye gutaramana n’abahanzi batandukanye ubusanzwe bakunze gutaramira i Kigali.

Yavuze kandi ko ari umwanya mwiza wo kuzamura impano z’abahanzi batandukanye bakinjira mu ruhando rw’umuziki wo guhimbaza Imana.

Gakwaya yagize ati: “Ndabasaba kuzaza ari benshi bagashima Imana, bakakira abo bahanzi b’i Kigali bakabereka urugwiro bagataramana na bo mu buryo bwimbitse. Bazaze barebe abaramyi bakunzwe kandi bazanararike abashyitsi benshi kuko mu bitaramo nk’ibi abantu babasha kwakira agakiza”.

Nyuma yo gutaramira i Nyagatare, ibitaramo by’Amashimwe Concert Tour bizerekeza i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba muri Mutarama 2019.

Nyuma ya Rusizi, ibi bitaramo bizakomereza i Huye mu Majyepfo, hakurikireho Rubavu mu Burengerazuba bisoreze i Kigali.

Itike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Nyagatare ni amafaranga ibihumbi bibiri gusa.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.