Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Nyagatare: Mu giterane cyasize amateka, Korali Salem y’i Kabuga yagabiwe inka hanihana abasaga 120-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 August 2018 saa 07:07'

Mu gitondo cyo kuwagatandatu tariki 11Kanama 2018 nibwo Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville yahagurutse yerekeza i Burasirazuba ho mu Itorero ry’Akarere rya Nyagatare muri Paruwasi ya Matimba aho yakoreye igiterane cy’iminsi ibiri cyaranzwe n’ibitangaza byinshi aho yatanze impano ya Bibiliya zibarirwa kuri 500, bagabirwa inka ndetse abarenga 120 bemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo.


Korali Saremu ya ADEPR Kabuga Ville yakoze ivugabutumwa rikomeye Nyagatare hihana abasaga 120

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville ndetse n’ahandi hose Imana ibatumye ni imwe mu makorali akomeye cyane kandi akunzwe abarizwa hano mu gihugu cy’ u Rwanda , ari nako bakomeje kwitabira cyane ibiterane bitandukanye hagamijwe kwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami n’ umukiza, yakoze igiterane cy’iminsi ibiri mu ntara y’i Burasirazuba ho mu itorero ry ’Akarere rya Nyagatare, Paruwasi ya Matimba mu giterane cyateguwe n’iyi Paruwasi cyanasize amateka atazibagirana kubanyamatimba ndetse no kuri Korali Salem.

Aganira n’ Iyobokamana.com, Rev Past Cyiza Thadee Umushumba waherekeje Korali Salem ahagarariye Paruwasi ya Rusororo yagize ati:” Mbere ya byose ndashima Imana yakoresheje Korali Salem iby’ubutwari kuri uriya musozi wa Matimba, nanejejwe cyane n’umubare w’abasaga 120 bari barabaswe n’ibyaha ariko kubwo kumva ubutumwa bwiza bakemera guhindukira bakakira Yesu muri iki giterane; sinabura gushimira kandi Korali Salem yageneye impano za Bibiliya abakristo ba Paruwasi ya Matimba aho batanze Bibiliya zibarirwa kuri 500, Ndahamya ntashidikanya ko Korali Salem yari yatumwe n’Imana muri Nyagatare kuko habereye ibitangaza bikomeye bigaragara ko bikozwe n’Imana”.


Korali Saremu yabereye umugisha ukomeye ab’i Nyagatare

Umuyobozi wa Korali Salem Madame Kampororo Jeanette yavuze ko mbere ya byose bashima Imana yahagurukanye nabo ikanagarukana nabo kuko Satani Atari yishimiye ko urugendo rwaba rwiza cyangwa ngo rutange umusaruro nk’uwo babonye, avuga kandi ko bashimira cyane Paruwasi ya Matimba yabagabiye inka.

Korali Salem yamenyekanye mundirimbo zayo nziza zakunzwe nk’iyitwa Ibanga, Ibasha, Umukiranutsi ararinzwe n’izindi; ivuye Nyagatare nyuma yo kwitabira ibiterane bitandukanye harimo ibyo baheruka kwitabira birimo ibyabereye: muri Paruwasi ya Rugalika muri Kamonyi, Gatenga k’Umudugudu wa Gatenga n’uwa Karambo, banitabiriye kandi igiterane cyabereye muri Paruwasi ya Gasave k’Umudugudu wa Gasave, muri Dove Hotel ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.


Korali Salem ibarizwa muri Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville

Korali Salem ibarizwa muri Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville, yatangiye Umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka w’2004 itangirana abaririmbyi 20 ubu igeze kubaririmbyi 127 barimo Abagabo, Abagore, Abasore n’abakobwa; Iyi Korali yasohoye Album yambere y’amajwi n’amashusho yitwa “Umukiranutsi Ararinzwe”, ubu ikaba irimo kwitegura iya kabiri nkuko babitangaza.

Usibye kuririmba kandi Korali Salem yagiye irangwa n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi, kuremera imfubyi n’abapfakazi, gutanga ubwisungane mukwivuza n’ibindi.

AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE:


Korali Saremu yaherekejwe n’abaterankunga bayo n’ubuyobozi bw’itorero muri Paruwasi ya Rusororo


Iki giterane iminsi yombi Saremu yakibayemo hihannye abantu basaga 120












Korali Saremu ya Kabuga Ville yagiranye ibihe bitazibagirana n’abakristo b’i Nyagatare bayigabira inka

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.